Urubuga www.umuganga.com ni urubuga rwubatswe n’abagize “UMUGANGA.COM LTD”. www.umuganga.com ni urubuga rwa mbere mu Rwanda rutanga amakuru, ubushakashatsi n’ibindi ku bijyanye n’Urwego rw’Ubuzima mu Rwanda no mu mahanga.
Intego yacu ni uguteza imbere urwego rw’Ubuzima mu Rwanda duha abanyarwanda amakuru y’impamo ku bijyanye n’Ubuzima, duha urubuga amasosiyeti n’inganda z’imiti, ibitaro n’amavuriro, inzego za Leta n’iz’abikorera bafitiye ubutumwa abanyarwanda baba mu Rwanda cyangwa mu mahanga mu rwego rw’ubuzima; uru rubuga ni urwanyu.
Abafite ibibazo haba ku ndwara, ku mibereho rusange, ku buvuzi, ibyorezo cyangwa indwara zidakira, ubujyanama ku myororokere, SIDA, Kanseri, Diabete, Imibereho myiza, Malariya, Igituntu no ku bijyanye n’imibereho ya buri munsi; Urukundo, Imirire, Imyitwarire, Imibanire, Ubushakashatsi mu rwego rw'ubuzima, uyu ni umwanya wanyu! |