Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, aranyomoza inkuru yanditswe mu gitangazamakuru Rwanda Focus, inkuru yari ifite umutwe ugira uti “Fights, squabbles and Chaos in the Health Ministry.” Ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba ari nko kuvuga ngo “Intambara, amatiku n’akaduruvayo muri Minisiteri y’Ubuzima”. Mu nyandiko yashyizwe ahagaragara n'Ibiro Bishinzwe Itumanaho muri Minisiteri y'Ubuzima iragaragaza ko ibyo inyandiko ya Rwanda focus ivuga kuri Binagwaho ari ibinyoma.
Dore uko Agnes Binagwaho asobanura ko ibyanditswe kuri we muri Rwanda Focus ari ibinyoma ko ahubwo ari ibyanditswe hagamijwe kumuharabika.Avuga ko muri iyo nkuru ya Rwanda focus, havugwamo ibijyanye n’itangwa ry’akazi rigenda nabi. Urugero ngo inkuru ivuga ko PS (Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima ni we wavugwaga akaba yari Agnes Binagwaho), yakoresheje igitugu n’ububasha bwe maze yima uwitwa Jean Gahamanyi uburenganzira ku kazi. Aha rero ngo umunyamakuru wanditse iyi nkuru yirengagije uburyo bw’imitangirwe y’akazi mu nzego za leta kandi yigijije nkana mu kubyirengagiza.Mu by’ukuri, hari Komisiyo ireba imitangirwe y’akazi mu nzego za Leta kandi yigenga (Public Service Commission), mu gihe rero Gahamanyi ngo yazanaga idosiye ye isaba akazi, hari hari n’abandi bagenzi be benshi batse akazi. Izi dosiye zose zagombaga kwigwa na Komisiyo n’ubundi yo gutanga akazi mu nzego za Leta. Ntabwo Minisitiri (cyangwa PS) yashoboraga kwivanga mu itangwa ry’akazi atabisabwe n’abagize iyi Komisiyo.Amanota uyu Gahamanyi yagize, yatangajwe na Komisiyo yari ishinzwe gutanga ibizami by’akazi, “Si natwe twenyine dufite ayo manota hamwe n’ay’abandi bose, ahubwo na Komisiyo ubwayo ifite ayo manota kandi amanota ya buri wese yatangajwe ku mugaragaro”. Uku ni ko Minisitiri Agnes Binagwaho akomeza anyomoza iyi nkuru ya Rwanda Focus.“Mu by’ukuri, Bwana Kanuma (Uwanditse iyi nkuru igira iti “Fights, squabbles and Chaos in the Health Ministry.”, ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba ari nko kuvuga ngo “Intambara, amatiku n’akaduruvayo muri Minisiteri y’Ubuzima” muri Focus news), ujye ushishoza ubanze unabaze neza mbere, ugere no muri Komisiyo baguhe amakuru y’impamo mbere yuko wandika ibintu nk’ibingibi.” Minisitiri Binagwaho. “Inkuru ya Rwanda Focus kandi ivuga ukuntu Minisitiri Agnes Binagwaho wari Umunyamabanga uhoraho yinjije mu kazi uwitwa Yanick Ngenda hanyuma akaza kumwirukana mu gihe gito atanahembwe n’umushahara w’ukwezi kumwe. Ukuri kurimo ni uko Bwana Ngenda, yashyizwe mu kazi na Minisitiri hagendewe ku masezerano y’akazi yasinye kugira ngo afashe urwego rushinzwe imari mu gukemura ibibazo by’amadosiye amwe n’amwe yari amaze igihe. Amasezerano yari ay’igihe gito. Yararangiye ahabwa ibaruwa yo kumusezera ko yari arangije igihe amsezerano ye yari afite, ahabwa umushahara we wose, ndetse anahabwa ibaruwa ivuga ko yatunganyije neza imirimo ye ashobora no guhabwa akazi mu zindi nzego za Leta.” N’ikimenyimenyi, e-mail Ngenda yandikiye Rwanda Focus news, akanampa kopi yayo, yiyemerera ko ibyanditswe kuri we na PS ari ibinyoma.” Minisitiri Binagwaho.Iyi ni e-mail ya Ngenda: “I left the Ministry of Health under normal conditions, with a supporting letter. If where I am my contract comes to end, I will return to the MOH, and it is with confidence that I will be allowed without any doubt.” “Navuye muri Minisiteri y’Ubuzima mu buryo bwiza, mfite n’ibaruwa ibinyemerera kandi mu buryo bwiza. Aho ndi amasezerano y’akazi yange narangira, nzasubira muri Minisiteri y’Ubuzima kandi mfite ikizere ko badashobora kunyangira nta ngorane.”Muri iriya nkuru uwayanditse akomeza avuga ko uwitwa Augustin Rwagasore yaba yarasabwe na PS (Icyo gihe kuko Binagwaho yari ataraba Minisitiri), ko yafasha mu bikorwa bya Binagwaho bidasobanutse, bityo akazaba yabasha guhabwa umwanya ukomeye nka DG cyangwa PS (Director General or Permenent Secretary), “Aha ndagira go mvuge ko bidashoboka na gato ko umuntu nka PS ashobora guha umwanya runaka wo ku rwego rwo hejuru umuyobozi runaka!” Minisitiri Binagwaho.Ikindi gitangaje, ni uko uyu wanditse iyi, ku bushake bwe no kubogama, ntiyigeze atangaza igisubizo cya PS ku bijyanye n’ibya Rwagasore mu nkuru imwe, byose ari ukwica amahame y’itangazamakuru yo kutabogama no kumva impande zombi (fairness and balance).Iyi nkuru kandi ivuga ibirego bindi kuri Binagwaho, aho umwanditsi avuga ko Binagwaho yamunzwe na Ruswa, kandi nyamara nta bimenyetso yerekana, ntaho yafatiwe mu cyuho, ibyo gusa hagambiriwe kuharabikana. Uko ni ko Minisitiri Binagwaho Agnes akomeza yisobanura.Muri iyo nkuru ya Rwanda Focus kandi, havuzwemo ibijyanye n’inama yateguwe na Dr. Gene Bukhman, umwe mu bagize Ishami rya Kaminuza ya Harvard Medical School, uyu akaba yarafashaga Minisiteri y’Ubuzima muri gahunda zijyanye n’indwara zitandura (non-communicable diseases). Iyi nama yateguwe na Havard, ni na bo bari bafite uburenganzira bwose mu gutumira abazajya muri iyo nama, ni muri urwo rwego abadoiteri 3 bo mu Rwanda bagiye muri iyi nama.Uyu umwe mu bagize Ishami rya Harvard yakoraga nta kintu na kimwe Minisiteri y’Ubuzima imugomba ku bufatanye na Havard, uretse ku mushara we bwite w’ibyo yakoze I Boston. Minisiteri irashima cyane aka kazi, cyane ko ari ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeye mu iterambere ry’urwego rw’ubuzima mu Rwanda.Minisitiri Binagwaho akomeza avuga ko rero bihabanye n’ukuri cyane kuvuga ko muri Minisiteri y’Ubuzima hari ukuzurungutana, mu gihe umwanditsi atahaye agaciro inyandiko zose za e-mails zanditswe mu gukemura utubazo utwo ari twose mu buryo bwiza.Hari n’ibindi bintu byinshi uwanditse iyi inkuru muri Rwanda focus, yagiye avuga bitari byo na mba, cyangwa hagamijwe guharabika Minisitiri Binagwaho, kandi akabyandika nta shingiro bifite, atabanje no kubaza cyangwa kuvugana n’impande zombi ngo zimubwire ukuri ku bintu mbere yuko yandika.Bakagombye kuzajya babanza bagashakasha amakuru y’impamo, mbere yuko bandika badafite amakuru ahagije ku mpande zombi. Ni inshingano z’umunyamakuru rero kubanza kumenya ukuri kose ku nkuru, agendeye ku mahame n’amategeko agenga umwuga w’itangazamkru kugira ngo atangaze inkuru zifite ishingiro nk’umunyamakuru w’Umunyamwuga.Minisitiri w’Ubuzima, yiteguye kwakira umunyamakuru uwo ari we wese, yemwe nabo bo muri Rwanda Focus igihe cyose bazaba bashaka amakuru ku bijyanye n’Urwego rw’Ubuzima imiryango irakinguye.Iyi nyandiko yasohowe n’Ibiro bishinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ubuzima.Ifoto: Minisitiri Agnes Binagwaho (cnls.gov.rw)Ubwanditsi