Ubusanzwe, ubugumba ku bagore burimo amoko abiri, ubugumba bwa mbere bubaho igihe umugore atigeze asama na rimwe cyangwa yarabyaye rimwe agahita agumbaha burundu, naho ubugumba bwa kabiri bukaba ari igihe noneho umugore akunze gukuramo inda. Aha rero ngo ni byiza ko umugore amenya igitera bumwe muri ubu bugumba.
Hari ubwo umugore ashobora kuba ingumba kubera ko adafite intanga ngore cyangwa se igihe azifite ariko ari ibihuhwe, muri iki gihe ngo bishoboka ko umugore bamutera intanga hanyuma zigahuzwa n段z置mugabo.Hari n段gihe umugore ashobora kuba yarazibye imiyoborantanga, aho usanga kimwe cya kane cy誕bagore baba ingumba kubera iki kibazo,bityo ngo gusama bikaba bidashoboka kuko intangagabo zibura aho zinjirira. Gusa ngo birashoboka ko intanga ngabo n段ntanga ngore bihurira hanze y置mura ibi rero bikaba bitera kuba umugore yasamira inyuma y置mura.Ikindi gishobora gutuma umugore aba ingumba ni igihe ururenda rwe rudashobora gufasha intanga ngabo kwihuta ngo igere mu murerantanga. Aha rero ngo bashobora guhuza intanga ngore n段ntanga ngabo ku buryo bwa gihanga ku buryo zizatanga umwana.Muri rusange, haba hagomba gushira amezi runaka kugira ngo umugore n置mugabo babana babyare, umugore rero afite amahirwe 25% yo gusama muri buri gihe cye cy置burumbuke. Igihe rero umugore abonye amaze imyaka 2 atarasama ngo ni byiza ko ajya kwa muganga, gusa ngo hari n置bwo uku gutinda biterwa n段myaka umugore agezemo aho ngo usanga abagore bafite kuva ku myaka 35 kuzamura batinda gusama.Tubikesha: Doctissimo.frIfoto: conception-enfant.skyrock.comUMUHOZA Gaudence/Umuganga.com