Umunyu mwinshi ushobora kubangamira urwungano nyamaraso
 
 

Amakuru atangazwa n’ishami ry’ubuganga muri Kaminuza ya Geneve ho mu gihugu cy’Ubusuwisi, avuga ko kurya ibibonekamo umunyu mwinshi bishobora kuba ikibazo mu buzima, kuko uko ingano yawo yiyongera ari na ko birushaho kwangiza imikorere y’urwungano nyamaraso, cyane mu itembera ryayo mu mubiri.

Aya makuru avuga ko uko umuntu arya umunyu mwinshi ari na ko umuvuduko w’amaraso ugenda mu buryo budasanzwe, nyuma bikaba byatera ikibazo dore ko binahita bifata inyama y’umutima, hakabaho n’ikwirakwizwa ry’amaraso ku bwonko mu buryo budashyitse.

Aya makuru avuga ko nubwo hakiri ikibazo, mu bushakashatsi bwagiye bukorwa ku kurya umunyu mwinshi, benshi mu bagiye bagira uruhare muri bwo bemeza ko uretse ikibazo cy’umurage cyangwa uruhererekane rw’umuryango (heredité) gishobora gutera indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso, ngo usanga umunyu uza mu bintu bya mbere byongera umuvuduko w’amaraso.

Aha hagaragazwa ko nk’umuntu usanganywe ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension) iyo agabanyije ingano y’umuntu yaryaga buri munsi, bihita bigaragaza impinduka igaragara, kuko inshuro yahuraga n’ugukomererwa n’uburwayi zitangira kugenda zigabanuka.

Aya makuru avuga ko indwara z’umutima zikunze kugaragara cyane mu bihugu bikize, ariko na none wakwitegereza ugasanga imirire yabo iri mu bituma zirushaho kubibasira.

Aha bavuga ko amafunguro menshi atunganyirizwa mu nganda aba abonekamo umunyu mwinshi mu buryo budahita bwumvikana, kandi benshi mu batuye muri ibyo bihugu bakaba bakunze kuba ari yo mafunguro bashyira imbere.

Aya makuru avuga ko mu gihe umuntu ariye nibura garama 6 z’umunyu ku munsi, bishobora kugabanya indwara z’umutima n’iz’urwungano nyamaraso ku kigero cya 25 ku ijana.

Mu kiganiro na Mukeshimana Verène wo mu ishami ry’ubuganga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ku wa 24 Ugushyingo 2011, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe, ari na cyo dukesha iyi nkuru ko umuvuduko ukabije w’amaraso ari indwara ikomeje kugaragara kandi igira ingaruka cyane cyane ku bagore batwite, bityo abantu muri rusange bakaba bakwiye kwitondera amafunguro bafata.

Source: Izuba Rirashe


Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina: John
Ubutumwa:
None umuntu aramutse aretse umunyu burundu ntangaruka,ese gukora sawuna byagabanya umunyu mumubiri,kubira ibyunzwe cyane byaba biterwa numunyu mwinshi mumubiri?mumfashe munsobanurire
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 08 / 08 / 2012, 12:57