Kurwara diyabete ku mugore utwite bishobora gutuma abyara abana bafite ibiro byinshi
 
 

Diyabete cyangwa ibyo bakunze kwita indwara y段gisukari ni indwara igaragazwa no kugira urugero ruri hejuru rw段isukari yo mu maraso. Ibi bigatuma uyirwaye anyaragura cyane, akagira inyota, ndetse no gusonza cyane; bikanatuma ubwirinzi bw置mubiri ku zindi ndwara bugabanuka, bityo akaba yarwara izindi ndwara,nkuko tubisanga kurubuga rwa internet: doctissimo.fr.

Umubyeyi utwite kandi afite iyi ndwara ya diyabete, bavuga ko umwana we yahura n段ngorane nyinshi harimo kuvukana ubusembwa bw置mubiri, ariko cyane cyane ngo abana bavuka bafite ibiro byinshi ni ukuvuga biri hejuru ya 4 abo bita mu gifaransa (macrosome). Ibi bikaba byatuma avuka ku buryo bugoranye cyane kubera ko uwo mwana aba atabasha guca mu myanya yo kubyara (organs genitaux de la femme) bimworoheye ndetse niyo uyu mwana avutse, avuka yananiwe cyane kubera kubura umwuka uhagije bikaba byamuvirimo no gupfa.

Bigenda gute?

Nk置ko bikomeza bitangazwa n置ru rubuga rwa internet, iyo isukari yo mu maraso y置mubyeyi utwite ari nyinshi, bituma n置mwana uri mu nda agira isukari nyinshi mu mubiri we (kubera ko asangira na nyina) noneho impindura (pancreas) ye igakora imisemburo myinshi yo kugabanya iyo sukari yiyongereye (insuline), ari na ko umubiri we ukura cyane akagira ibiro byinshi.

Twakwibutsa kandi ko kubyara umwana ufite ibiro byinshi bishobora guterwa n段zindi mpamvu zirimo uruherekane rwo mu miryango, aho usanga hari imiryango ibyara abana banini. Imirire y置wo mubyeyi utwite na yo ishobora kuba kimwe mu bitera ubyara abana banini cyane.

Gusa ngo nta kugira ubwoba kuko umubyeyi afite ubu burwayi bwa diyabete,  ashobora kubyara nta ngorane ndetse kandi umwana akamera neza igihe cyose yakurikiranwe kwa muganga.


Ifoto: hebdoweb.com
MANIRAHO Jean de la Paix/UMUGANGA.com



Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru