Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Harvard ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abo muri Kaminuza ya Toronto mu gihugu cya Canada bakoze ubushakashatsi ku bagore 92 106. Baje gusanga abagore bafite igituza kinini ibyo mu gifaransa bita (poitrine opulente cyangwa un bonnet D) ku myaka 20 y’amavuko baba bafite ibyago byikubye gatatu byo gufatwa n’indwara y’igisukari yo mu bwoko bwa 2 (diabète de type 2), kurusha abagore bafite igituza gito (poitrine menue cyangwa bonnet A).
Umwalimu muri Kaminuza witwa Joel Ray asanga impamvu yokugira igituza kinini ku bagore biterwa n’uburyo amabere y’umukobwa yakuze mu gihe cy’ubwangavu. Prof Joel agira ati : "Mu gihe cyo guhinduka ku ubuzima bw’imyororokere (La puberté) kirangwa no kwiyongera kw’imisemburo ya insuline – muri iki gihe umubiri ukaba uhindura uburyo wakoreshagamo isukari yitwa glucose nk’uko bisanzwe, ibi bitera ubwiyongere bw’isukari mu mubiri, ari nayo nyirabayazana y’indwara y’igisukari yo mu bwoko bwa 2."Prof Joel akomeza agira ati: "N’ubwo hari ikizere cy’uko kwiyongera kw’isukari mu mubiri bigabanuka igihe cyo guhinduka kw’ubuzima bw’imyororokere kirangiye, ku bakobwa benshi babyibushye hari bimwe bigaragaza ko abakobwa cyangwa abagore bafite amabere manini baba bashobora kuba bazahura n’ibyago byo gufatwa n’igisukari mu bihe byabo bizaza."Ifoto: 7sur7HATANGIMANA Ange Eric/UMUGANGA.com