Ni uruhinja rw’ibitangaza rwavukiye muri Maidstone mu Bwongereza. Yitwa Oliver Morgan akaba yaravutse nta n’igitonyanga cy’amaraso mu mubiri we.
Nkuko ikinyamakuru The Sun cyabitangaje ngo mu gihe umubyeyi w’uyu mwana Kathy w’imyaka 36 yari amutwite ngo yahungabanijwe n’uburwayi bwitwa Vasa Previa ikaba ifata umuntu umwe muri 300, iyi ndwara ikaba ituma imiyoboro y’amaraso yangirika iyo umuntu agize ubwoba bukabije ibi bigatuma habaho kuva gukabije ku nda ibyara mu gihe umwana arimo.Kathy rero wari umaze ibyumweru 37 n’igice atwite ngo yaje kubyuka ari mu kidedendezi cy’amaraso ubwo yajyaga kwa muganga nyuma yo gupimwa bihagije yatangarijwe ko aya ayri amaraso y’uruhinja ruri mu nda bakaba barahise bamubaga nyuma yo kumenya ibi..Uyu mwana Oliver ngo nubwo yaje kuvuka nta bimenyetso byerekana ko ahumeka yaje kuba muzima nyuma yo guhabwa amaraso no gufashwa mu mihumekere ye ahabwa umwuka. Ibi bitangaza bikaba ngo byarabaye nyuma y’iminota 25 nyuma y’ivuka rye.nyuma y’iminsi 11 akaba yaratashye mu rugo aho afite mukuru we w’imyaka 7.Nyuma y’amezi 15 uyu mwana akize umubyeyi we yagize ati “Ndashimira abaganga n’umutima wanjye wose Oliver ubu aragenda afite ubuzima buzira umuze.”UWASE MUVUNYI Denise / UMUGANGA.com