Rubavu: Kamanzi Hamada w'imyaka 74 arera abana basaga 30 bavukijwe n’ababyeyi babo uburenganzira bwo kurerwa
 
 

Mu mudugudu wa Rwaza mu kagari ka Rwaza, mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu hari urugo rw’umusaza w’imyaka 74 rwahindutse orphernat y’abana babarirwa muri 30 bavukijwe n’ababyeyi babo uburenganzira bwo kurerwa. Abo bana biganjemo abafite munsi y’imyaka 13, abafite imiryango bakomokamo idafitanye isano, n’abatazwi inkomoko. Ababyeyi bakaba bakangurirwa kwita ku nshingano zabo zo guharanira kubahiriza uburenganzira bw’umwana kuko umunsi ku wundi uyu musaza ngo aba yakira abana bajugunwe n’ababyeyi babo.

Ukigera mu kagari ka Rwaza, mu mudugudu wa Rwaza mu murenge wa Rugerero,mu rugo rw’ Umusaza Kamanzi Hamada wivugira ko ashobora kuba yaravutse mu mwaka wa 1938,usanganirwa n’abana benshi barimo imfubyi,abafite imiryango,n’abavuga ko bafitanye isano n’uwo musaza bose akaba yaragiye abakira mu buryo butandukanye, kuri we ngo kurera abana ni ibimurimo, avuga ko uyu mutima wa kibyeyi yatangiye kuwugira kuva mu myaka ya 1970, aho yagiye arera abana benshi agifite ubushobozi, ariko kuri ubu bikaba bimugoye kurera abo afite kubera izabukuru no kuba atakibasha gukora ku buryo yahaza abana bose afite, kandi umunsi ku wundi yakira abana.

Abaturanyi b’uyu musaza bo ngo bahora bahangayikishijwe n’imibereho y’abo bana. Abana barerwa n’umusaza Kamanzi Hamada nubwo babayeho mu buzima bubagoye haba mu kubona ibyo barya, kutagira ubwisungane mu kwivuza, kutagira aho baryama, bababazwa cyane no kuba abenshi batiga n’abagerageza kujya ku mashuri birukanwa kubera kutagira umwambaro w’ishuri.

Bwana Tuyizere Marcel ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwaza, atangaza ko Kamanzi Hamada yitangiye abana ariko ubushobozi akaba ari buke, hakeneye ubufasha.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero Sebikari Munyanganizi Jean we avuga ko nyuma yo kumenya umubare nyawo w’abana baba kwa muzehe Kamanzi, hagiye gukorwa  ubukangurambaga bwimbitse abafite ababyeyi cyangwa imiryango yabo bakamenya inshingano zo kurera abana babo. 

Abana baba kwa Kamanzi Hamada bafite munsi y’imyaka 13 ni 16, abafite imiryango bakomokamo badafitanye isano ni 8, abatazwi inkomoko ni 2, abafitanye isano nabwo itari iya hafi  n’umusaza ni 6. Haba kandi n’abandi bafite hejuru y’imyaka 13 bitoroshye ko uhita umenya umubare wabo kuko umunsi ku wundi aba yakira abana ndetse ngo hari n’ababyeyi babamuzanira. Ikibazo kiremereye ni uko abenshi muri abo bana batiga, babona ifunguro bigoranye, nta bwisungane mu kwivuza bagira, nta myambaro bafite nta n’aho kuryama hahagije bafite. Source: Orinfor


Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina: Alma
Ubutumwa:
Uwo musaza rwose numugira neza Imana imuhe umugisha ariko abayobozi barebe ukobamufasha kandi barekere aho kwakira abafite ababyeyi ahubyo yite kumfubyi kuruta
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 10 / 02 / 2012, 05:47