Diabete ni indwara iterwa nuko isukari yo mu maraso iba yabaye nyinshi ikarenza urugero rusanzwe rw’isukari iba ikenewe (Blood glucose), ndetse bigasaba ko isubizwa ku rugero rwayo rusanzwe mu buryo bwihuse kuko Diabete nubwo idakira, ariko haba hashobora gukumirwa ingaruka zitandukanye zishobora guterwa na yo.
Muri izo ngaruka mbi za Diabete hagaragaramo kononekara k’udutsi duto two mu ndiba y’ijisho bishobora guteza ukuva tw’utwo dutsi two mu jisho bikaganisha ku buhumyi buhoraho bukomoka kuri Diabete. Iyi ndwara kandi ishobora gutuma uturemangingo twakira urumuri two mu jisho mbere yo kurwohereza mu bwonko natwo dupfa.Buri murwayi wa Diabete rero asabwe kwita ku isukari yo mu maraso ku buryo iguma ku rugero nyarwo cyangwa akitabaza abaganga hakiri kare. Muri icyo gihe nta bimenyetso cyangwa ingaruka za Diabete ziboneka mu maso ariko iyo isukari yo mu maraso ititaweho bishobora gutera ingaruka nyinshi harimo n’ubuhumyi buhoraho. Ingaruka za Diabete zikaba zishobora kwigaragaza ku barwayi bafite ubwoko ubwo aribwo bwose bwa diabete, uko umarana igihe kirekire Diabete ndetse no kutagenzura isukari yo mu maraso neza bikaba ari byo byihutisha kugaragaza ibimenyetso bya Diabete mu maso y’umuntu uyirwaye. Mu rwego rwo kwirinda ubuhumyi buterwa na Diabete rero buri murwayi ufite Diabete asabwa kubigiramo uruhare rw’ibanze ; agomba mbere na mbere kwirinda ko isukari yo mu maraso ye izamuka akurikiza inama ahabwa n’abaganga bashinzwe kumukurikirana, ikindi kandi agomba kujya ajya kwisuzumisha kwa muganga w’amaso byibuze buri mwaka akamurebera uko mu ndiba y’amaso ye hameze akanamugira inama zamufasha kwirinda ubuhumyi bukomoka kuri Diabete. Birashoboka ko waba urwaye Diabete ndetse waratangiye kugaragaza ibimenyetso byayo mu maso ariko ntubimenye bikaba ari yo mpamvu usabwa kugira umuco wo kwipimisha amaso iyo uzi ko urwaye Diabete byibuze buri mwaka.Dore bimwe mu bimenyetso bya Diabete iyo yatangiye kugaragara mu maso: - Kubona utuntu tugendagenda mu kirere tumeze nk’udusimba kandi nta duhari (floaters).- Ukugabanuka ko kubona kw’amaso yawe (Blurred vision).- Kubona ibicucu bidasanzwe mu gace uri kurebamo (scotoma).- Ukugabanuka ko kubona mu ijoro.- Ukugabanyuka mu buryo ureba amabara atandukanye.- Ukutabona burundu (total blindness).Ubusanzwe ibimenyetso bya Diabete bigaragara mu maso uko ari abiri yose ariko rimwe rikaba rirwaye kurusha irindi, kugenzura isukari yo mu maraso ni bwo buryo nyabwo bwo kwirinda ubuhumyi bukomoka kuri Diabete kandi ukaba ugomba kujya wipimisha kwa muganga w’amaso byibuze buri mwaka kugira ngo avurwe hakiri kare mu rwego rwo kwirinda ubuhumyi bukomoka kuri Diabete. Ku gitsinagore twabibutsa kandi ko iyo umurwayi wa Diabete atwite asabwa kwisuzumisha kenshi kuko gutwita bishobora kwihutisha ubuhumyi bukomoka kuri Diabete.Ifoto : africa.luz.free.frKAREKEZI Ray Azades / UMUGANGA.com