Sobanukirwa na bimwe mu bimenyetso ushobora kugaragaza igihe ufite Diabete yo mu bwoko bwa 2 (type2)
 
 

Indwara ya diabete yo mu bwoko bwa kabiri (diabete type2) yibasira abantu bose hatitawe ku kigero barimo kandi biragoye kugira ngo umuntu amenye ko ayirwaye, bigatuma umubare utari muto wibanira na yo nta kubimenya. Indwara ya diabete ituma intungamubiri za carbohydrates zagenewe gutanga imbaraga zidakoreshwa, zikaba nyinshi mu mubiri bikaviramo umurwayi kugira amasukari menshi mu maraso ye, maze uko iminsi yicuma bikagenda byongerera umurwayi ibyago byo kurwara umutima, ubuhumyi, kwangirika kw'imyakura n'ukw'inzungano zitandukanye.

Inkuru dukesha urubuga www.webmd.com ivuga ko bitoroshye ngo umurwayi wa diabete yo mu bwoko bwa 2 agaragaze ibimenyetso ariko rugakomeza rushyira ahagaragara ko igihe umuntu agaragaje imihindagurikire ikurikira ashobora kuyikeka bigatuma yihutira kujya kwa muganga:

1. Inyota ikabije: Iyo ibimenyetso byayo bibashije kugaragara, inyota iza ku mwanya wa mbere, igakurikirwa no kuma mu kanwa, gushaka kurya cyane no kunyaragura rimwe na rimwe. Hashobora kuza no kugira ibiro byinshi cyangwa kubitakaza.

2. Kuribwa umutwe: Iyo amasukari abaye menshi mu maraso, hakurikiraho kuribwa mu mutwe, kubona ibicyezicyezi no kugira umunaniro mwinshi udasanzwe.

3. Kwandura izindi ndwara, inshuro nyinshi diabete yo mu bwoko bwa 2 ntiboneka ahubwo ivumburwa n’uko umurwayi agaragaje izindi ndwara zatewe na yo. Akenshi umurwayi wa diabete yo mu bwoko bwa 2 azarangwa n’uko iyo akomeretse akantu gato hakira bigoranye, kwandura indwara zifata urwungano rw'inkari, kwandura indwara zidasanzwe ziterwa na champignons(yeasts) hamwe no kuribwa ku ruhu mu rukenyerero.

4. Kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina: Ibi byo biriganje cyane ku barwayi ba diabete kuko indwara ya diabete yangiza imiyoboro y'amaraso n'imyakura bigana ku myanya ndagagitsina, bigatuma umuntu adashaka kuyikora ndetse n'ubigerageje ntabe yagera kuri bya byishimo bya nyuma. Si ibi gusa kuko diabete ituma n'ububobere bwo mu gitsina gore butaboneka igatuma n'igitsina gabo kidafata umurego. Abagabo bari hagati ya 35% na 70% babana na diabete bahura n'iki kibazo mu buzima bwabo mu gihe umugore umwe kuri batatu barwaye diabete ahura n'ikibazo cyo kudakora imibonano mpuzabitsina.

Hari ibintu byongera ibyago byo kurwara diabete umuntu ashobora kwirinda ari byo:

-Kugira umubyibuho ukabije

-Kudakora imyitozo ngoraramubiri

-Kunywa itabi
-Gufata indyo ikungahemo inyama z'imikaya cyangwa ibinure byinshi

-Kurya amasukari menshi

Hari n'ibindi bintu byongera ibyago byo kurwara diabete umuntu adashobora kugira icyo
akoraho:

-Inkomoko: Abanyafurika, Abanyamerika n'Abanyaziya bafite ibyago byinshi byo kurwara diabete

-Umuntu ufite se, nyina cyangwa undi muvandimwe uyirwaye cyangwa wayirwaye ibyago bye ni byinshi byo kuyirwara.

-Umuntu ufite imyaka 45 gusubiza hejuru afite ibyago byinshi byo kuyirwara

Ifoto: smartseek.info
MANIRABONA Emmanuel/UMUGANGA.com


Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru