Uwazonzwe no kwikinisha (mastrubation) ashobora kugera aho yihagarika inkari zigakurikirwa n’amasohoro
 
 


Ubushakashatsi bwerekanye ko umuntu wazonzwe no kwikinisha aba afite ibyago amagana byo kwangirika ku buzima bwe. urugero ni nkuko ashyukwa buri kanya abitewe n’utuntu tudafashije, ubushakashatsi bwerekanye kandi ko mu barwayi 1000 b'igituntu 414 muri bo bagitewe no kwikinisha, agera ku rwego rwo kuba yakorana imibonano mpuzabitisna n’uwo bagihuje kuko aba atinya ikindi gitsina, umubiri we ntiwihanganira izindi ndwara, intandaro yo kurwara umutima, impyiko n’umwijima…

Kwikinisha ni igikorwa kitari cyiza gikunze gukorwa n'urubyiruko cyangwa na bamwe mu bakuze yaba abagabo cyangwa abagore. Ababikora bemeza ko bigabanya irari ry'imibonano mpuzabitsina ibyo kandi akaba ari ukuri rimwe na rimwe! Ariko ingaruka na zo ni amagana.

Nk'uko tubikesha urubuga rwa interineti aufeminin.com, ingaruka zo kwikinisha ni nyinshi. Muri izo tukaba twavuga  kwangirika kw'umuyoboro utwara amaraso mu gitsina, kugabanuka kw'amasohoro bikaba byatera amabya gukoresha ingufu zidasanzwe mu kongera kuzuza udusabo tw'intanga gusa intanga zikozwe muri ubwo buryo zikaba ziza ari nke kandi zitari ubwoko bwiza akenshi ari byo bitera ubugumba.

Ubushakashatsi bwakozwe bwasanze umuntu ukund kwikinisha kenshi agera aho atinya igitsina gore niba ari igitsina gabo, yaba ari igitsina gore agatinya abagabo bityo akayoboka imibonano mpuzabitsina kuwo bahuje igitsina. Kwikinisha bitera kandi imikorere y'ibyiyumvo by'igitsina idasanzwe bimwe bita mu ririmi rw'igifaransa HYPERSENSIBILITE SEXUELLE, ku buryo umuntu ukunda kwikinisha agera aho ashyukwa buri kanya n'aho bitari ngombwa, wenda igitsina gikubye ku myenda, yitegereje amashusho afitanye isano n'imibonano mpuzabitsina, avuganye n'inshuti ye kuri telefoni cyangwa hari ibyo atekereje bijyanye na byo. Agera n'aho kandi yihagarika inkari zikaba zasohoka zikurikiwe n'amasohoro, ndetse n'amasohoro akagera aho ajya asohoka bitunguranye.

Kwikinisha bitera kandi kugabanuka kw'ibyishimo igihe cy'imibonano mpuzabitsina hagati y'umugore n'umugabo, bikagabanya ingufu z'imikorere y'ubwonko umuntu agatangira kwibagirwa bidasanzwe, kuba umubiri utakwihagaraho igihe haje indwara, nko kuribwa n'umutwe udakira n'ibibazo by'amaso, umuntu agatangira kutabona neza.

Bitera kandi gusaza kw'umwijima bitewe n'ingufu nyinshi uba ukoresha igihe urimo ukora bimwe mu bigize amaraso bigira uruhare mu gukora amasohoro. Uwo munaniro udashira rero w'umwijima ushobora kuwutera gusazira imburagihe umuntu akaba yanakurizamo indwara yawo n'izindi ngaruka nko kubura apetit igihe umuntu arya, umunaniro n'ubunebwe bidasanzwe, kurakazwa n'ubusa ku tuntu tudasobanutse, kugira mabara y'umuhondo mu maso no kuribwa n'impyiko.

Bishobora kandi kuba intandaro y'indwara y'umutima n'amaraso ajya mu gitsina akagenda aba make, ndetse umuntu akajya yumva yishinja icyaha (sentiment de culpabilite)bikaba byamutera ubufura no kutajya aho abandi bari cyane. Ubushakashatsi bwerekanye ko mu barwayi 1000 b'igituntu 414 muri bo bagitewe no kwikinisha. Bwerekanye kandi ko mu barwayi124 b'indwara zo mu mutwe, 24 muri bo na bo bazitewe no kwikinisha.Tutibagiwe ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge no kuba igitsina gabo cyafata indi shusho, ingaruka zo kwikinisha zo ni nyinshi kandi mbi ku buzima bwacu.

Intego y'ibyo mumaze gusoma ni ugushyira ahagaragara ibishobora kwangiza ubuzima bwacu cyane cyane urubyiruko, bitewe n'icyo gikorwa cy'urukozasoni kitari cyiza kandi cy'akanya gato ariko cyatuma dutakaza ubuzima bwacu bw'igihe kirekire. Si byiza ko uzagaragara nk'udashoboye gutera akabariro igihe wowe n'umufasha wawe muzaba mwishimana mu ijoro rya mbere, cyangwa ngo wowe mugore wereke umugabo wawe ko ntacyo arimo akumarira kubera akamenyero ko kwikinisha.
Igihe kiracyahari, irinde kwikinisha uteganyirize ibyishimo byuzuye uwo muzarushingana.

Ifoto: esenai.com
NTAKIRUTIMANA Sylvere /umuganga.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina: EMMANUEL
Ubutumwa:
NKUMUNTU WABIKOZE NAFASHA NIKI NGO MBIREKE BYIHUSE?ese narya iki ngo nisubize .ndabireka nyuma yamezi bikagaruka
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 20 / 04 / 2013, 13:57
Izina: ndashimye vincent
Ubutumwa:
niba iyi ngeso hari abanyarwanda bayifite ,kabisa twagushije ishyano,amen
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 18 / 03 / 2013, 14:51
Izina: rubenrutonesha@yahoo.fr
Ubutumwa:
ibgo ndabyemera kuko nabibonye uwo bibaho ariko se igituntu gihuriyehe no kwikinisha munsobanuriye woba mukoze.kobigoye guheba

Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 08 / 02 / 2013, 04:05
Izina: Mugoyi emmanuel
Ubutumwa:
None kubamtu bikinisha babihagaritse byabatwara igihe kingana iki ngo bongere gusubira kumurongo nkuwo bariho mbere yo kujya murizo ngeso
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 07 / 02 / 2013, 02:13
Izina: MUCO J MARIE
Ubutumwa:
Ndabaramukije nashaka ubwambere kubashimira kuraya makuru mwashize kururu rubuga jw NATANGUYE KWIKINISHA nkiri muto ngifise inyaka 16 ubu nfise inyaka 31 sindubaka kandi bimwe mubimetso mwatanze ndavyibonako nkukutabona neza kwibagira birenze urugero.... mwongira inama iyihe!vyoba bigikunda ko ndabiheba ngatako ngakira!novyifatamwo nte!
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 05 / 02 / 2013, 09:46
Izina: nono
Ubutumwa:
njye nibaza ukuntu umuntu wikinisha yahura n" izi ngaruka wenyine abasambana buri munsi ntizibagereho ese ikibazo ni ukwikinisha cg ni ugusohora kenshi ? nonese abasambana bisanzwe ntibasohora ? igisubizo kibonetse byafasha beenshi.
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 05 / 02 / 2013, 05:54
Izina: MADEBARI JEAN
Ubutumwa:
UBGO SE UMUNTU YABIHEBA ATE MUGIHE YABIZOBEREREYEMO?
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 03 / 02 / 2013, 03:15
Izina: Dr Eric
Ubutumwa:
Peter
imyaka umaze wikinisha hafi 8,numva bitararenga amazicyangwa ihaniro,
uzanyndikire kuri kivuyye@yahoo.fr
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 26 / 12 / 2012, 06:30
Izina: Peter
Ubutumwa:
maze imyaka 8 nikinisha kandi kubicikaho byarananiye doreko harigihe mbikoze 3 mu munsi ni mumfashe mungire inama ese amazi yarenze inkombe ?murak.
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 18 / 12 / 2012, 03:26
Izina: Peter
Ubutumwa:
maze imyaka 8 nikinisha kandi kubicikaho byarananiye doreko harigihe mbikoze 3 mu munsi ni mumfashe mungire inama ese amazi yarenze inkombe ?murak.
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 18 / 12 / 2012, 03:23