Kanseri y’ibere ni imwe mu ndwara abagore bakunze guhura nayo mu buzima kandi ibabaza benshi. Twifashishije inyandiko z’abahanga abatandukanye, turabasobanurira byinshi kuri iyi kanseri y’ibere.
Kanseri y’ibere: ni kanseri itangirira muri bimwe mu bice bigize amabere:Hari ubwoko butandukanye bwa kanseri y’ibere:- Ductal carcinoma: Iyi ni kanseri itangirira mu miyoboro itwara amashereka iyavana mu ibere iyajyana mu moko.- Lobular carcinoma: Iyi ni kanseri itangirira mu bice by’ibere bimeze nk’udufuka dukora, tukanarekura amashereka hanyuma igakwirakwira mu bindi bice by’ibere.Ni gake cyane kanseri y’ibere itangirira mu bice bindi by’ibere bitari ibi twavuze haruguru.Nyinshi muri kanseri zifata ibere zikorana n’umusemburo witwa “Estrogen”. Ibi bishatse kuvuga ko uyu musemburo utuma ibibyimba bya kanseri y’ibere bikura.Ibimenyetso bya kanseri y’ibere:Iyo kanseri ikiri ntoya nta bimenyetso ikunze kugaragaza. Iyi ni na yo mpamvu ituma umuntu agomba guhora yisuzumisha, hakarebwa niba nta kanseri y’ibere yaba afite. Uko kanseri igenda ikura bimwe mu bimenyetso bitangira kugenda byigaragaza. Bimwe mu biyiranga ni ibi bikurikira:- Kubyimbagana ibere cyangwa mu kwaha kandi ugasanga hakomeye, akenshi nta buryaryate bwumvikana.- Ibere rihindura ingano na forme.- Kugira ibintu bisohoka biva mu moko bishobora kuza bisa n’amaraso, umuhondo, cyangwa icyatsi kandi bikajya kumera nk’amashyira.Wari uzi ko abagabo na bo barwara kanseri y’ibere?Hari abibwira ko Kanseri y’ibere ifata abagore gusa; Oya, abagabo nab o bashobora rwose kurwara Kanseri y’ibere. Ibimenyetso umugabo agaragaza harimo kubyimbagana ibere kandi ibere rikanababara.Ibimenyetso bya kanseri yamaze kuba ikigugu ni ibi bikurikira: -Kubabara amagufa-Kumva ibere ritameze neza kandi rikagira uburyaryate-Kubyimbagana ukuboko kujyanye naho ibere rirwaye kanseri riherereye-Kugabanyuka ku ibiro-Kugira udusebe ku ruhu.Ifoto: lexpress.frNSENGUMUREMYI Jean Baptiste / UMUGANGA.com