Iyo umugore abyaye akita ku mwana gusa ntiyite no ku mukunzi we bihungabanya urukundo rwabo. Ibi bikaba bitangazwa nyuma y’aho bigaragaye ko umuibare munini w’abagore, iyo bamaze kubyara bita ku bana kuruta kwita ku bakunzi babo.
Nk’uko tubikesha 7sur7.be, ngo umubare munini w’abashakanye baba bashaka kubona umwana mu muryango wabo ariko iyo umwana wa mbere avutse, ibintu byose birahinduka. Umutekano wo mu rugo uba ukenewe gusubirwamo, umwanya wo gusinzira ukagabanuka, cyane cyane mu mezi ya mbere, umwana na nyina bafitanye ubumwe bukomeye. Iki gihe rero, umugabo ashobora kwiyumva nk’aho yashyizwe ku ruhande n’umukunzi we. Umunaniro no gusubirana ku mubiri nyuma yo kubyara ntibifashe abo bantu gukomeza umubano wabo mwiza kandi nyamara ibyo byari ingenzi.Inzobere zivuga ko abagore bashobora gukora imibonano mpuzabitsina hashize ibyumweru 6 nyuma yo kubyara ntibitere ikibazo. Rimwe na rimwe, umubiri ugafata igihe kinini kugira ngo usubirane. Iyo umugore rero agiye mu mwanya wo kuba umubyeyi gusa ntiyite ko ari n’umugore w’umugabo ntibitanga umutekano nk’uko bisobanurwa na Sabrina Bauwens, inzobere mu by’imyororokere i Liege mu gihugu cy’Ububirigi.Yongeraho kandi ko ari ugushyira imbaraga mu myumvire kuko ngo bitoroshye ariko kandi ngo ari ingenzi cyane. Umwana ni umuntu ukomeye ariko ngo niba ushaka ko uwo mwana aba ibyishimo by’umuryango, umuryango wanyu ugahirwa, ni ngombwa ko wita kuri bose; ni ukuvuga kwita ku mwana ndetse n’umukunzi wawe ukamwitaho.Sabrina akomeza avuga ko nta shuri rihari ryo kwigisha ababyeyi b’ejo hazaza ngo basobanurirwe imihindukire ndetse bategurwe kuri ibyo. Icya ngombwa ni ukwita kuri bombi kuko hatabaye ubushishozi, kuri iyo mihindukire mu buzima, kuvuka k’umwana gushobora guteza ibibazo.NDAYIZEYE Jeannine/UMUGANGA.com