Guhindura imyitwarire imwe n’imwe bishobora kugabanya ibyago by'ubugumba
 
 

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’umuganga wabyigiye Dr. Sylvia Alvarez n’itsinda ryita ku birebana n’uburumbuke bw’abagore (fertilité Procreanat) bwerekana ko uburyo umuntu abayeho bigira uruhare rukomeye mu bijyanye no kororoka kwe.

Dr. Silvia Alvarez, inzobere mu bijyanye n’imyororokere y’abantu (gynécologue) mu bitaro byitwa Muette biri i Paris mu Bufaransa, yerekanye ibyavuye mu bushakashatsi byakoze afatanyije n’itsinda ry’abahanga bazobereye mu bijyanye n’imyororokere ryitwa (fertilité Procreanat). Ubushakashatsi bukaba bwarakorewe ku ngo 348 zagiye zigenzurwa uko zafataga imiti, ibyo bita mu Gifaransa (procréation médicalement assistée PMA).

Nyuma yo kugenzura iyo miryango y’ababana nk’umugore n’umugabo, Dr. Silvia Alvarez avuga ko kuba abantu babana ntibabone urubyaro bishoboka ko baba bafite ikibazo cyo guhumana bitewe n’imiti.

Inzobere mu bijyanye n’imyororokere Dr.Silvia Alvarez agira ati “Biragaragara ko guhumana ari imwe mu mpamvu zatuma abantu batabyara”.

Ubushakashatsi bugaragaza ko imiryango yagiye ihura n’ikibazo cyo kubura urubyaro, yari ifite ikibazo cyo kunywa inzoga ndetse n’itabi kuburyo bigira uruhare mu kwica abagore ku gipimo cya 40% na 52% ku bagabo. Ku inzoga n’itabi hiyongeraho ikiyobyabwenge cyitwa cannabis na cyo kigira uruhare mu kwangiza abagore ku gipimo cya 13,3% ndetse na 6,9% ku bagabo.

Guhindura uburyo bwo kubaho ku mugore n’umugabo babana na byo bishobora kugira uruhare mu guhungabanya uburyo imiryango yihaye mu kuboneza urubyaro, aho bigaragara ko guhindura uburyo bwo kubaho bituma habaho gutwita inda zitateguwe ku gipimo cya 35%.

Dr. Silvia Alvarez akomeza agira ati “Abantu babana bafite akazi kenshi n’umunaniro, bagataha nijoro bakerererwa, ntibabasha gutekereza ku bijyanye n’urukundo rw’abashakanye. Imiryango ikunze guhura n’ikibazo cyo kubura urubyaro ikora imibonano hagati y’abashakanye inshuro nke cyane cyangwa se umugabo agahura n’umugore we bigoranye”. Ibi kandi birumvikana kuko iyo umugabo atahuye n’umugore we biragoye kubona umwana…ubushakashatsi bukaba bwerekana ko umunaniro mu ngo uturutse ku kazi ukunda kwibasira abagore ku gipimo cya 43% na ho ku bagabo bikaba ari 41%.

Ku bwa Dr.Silvia Alvarez ngo impamvu zavuzwe nk’inzoga, itabi ndetse n’umunaniro, biramutse byirinzwe mu miryango ntakabuza byakongera amahirwe yo kubona urubyaro.

Kuva mu mwaka wa 2007 kugera mu 2009, inzobere mu bijyanye n’imyororokere Dr. Silvia Alvarez yashyizeho uburyo bwo gusuzuma abantu babana nk’abashakanye yifashishije bwa buryo twavuze bwa PMA, ikaba yarashyizeho impapuro zuzuzwa n’abashakanye “fiches couples”. Imiryango igera kuri 380 ikaba yaremeye kuzuza amafishi ndetse no guhindura uburyo yari isanzwe ibayeho.

Uburyo bwazanywe na Dr. Silvia Alvarez ngo bwatumye habaho igabanuka ry’inda zitateguwe ku gipimo cyo hejuru ya 35%. Dr. Silvia Alvarez agira ati “Ibi bigaragaza ko imiryango yagiye muri gahunda ya PMA yaje kubona umwana hatabaye ho kuvurwa n’imiti yo kwa muganga, bitewe no kugabanya uburozi bw’imiti n’izindi mpamvu zavuzwe, bagiye babona gahunda barimo ya PMA iba nziza kurushaho ku gipimo kingana na 10% ugereranyije n’uko batangiye”.

Dr. Silvia Alvarez, akomeza asobanura ko ku ngo 380 yakoreye ho ubushakashatsi, abagifite ikibazo cy’ubugumba bari hagati ya 3 ou 4%”. Iyi nzobere ikomeza isobanura ko iyo ari ibintu bikomeye nko kuba ingumba, nta cyo umuntu atakwihanganira guhindura n’ubwo bigoye.

Umuntu rero ufite ikibazo nk’iki cy’ubugumba agomba kureba uburyo abayeho kandi agahindura zimwe mu mpamvu twagarutseho haruguru zishobora kugira uruhare mugutuma abashakanye batabona abana.

Ifoto: fr.pourelles.yahoo.com
HATANGIMANA Ange Eric/UMUGANGA.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru