Nubwo diyabete ari indwara ikomeye, birashoboka kuyirinda
 
 

Nubwo kugeza ubu diabete iri kubarwa nk段mwe mu ndwara z段bikatu ziri kwibasira imbaga nini y誕batuye isi, ngo abashakashatsi b但banyamerika bavumbuye uburyo 4 bushobora gukoreshwa kugira ngo umuntu adahura n段byago byo gufatwa n段yi ndwara.

1. Uburyo bwa mbere bushobora kugufasha kwirinda kurwara iyi ndwara ngo  ni uko ku mafunguro yateguwe  hagomba kubaho salade kandi ukaba ari yo uheraho mbere y置ko urya ibindi

Mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Arizona yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika  bwagaragaje ko ngo kubanza kurya salade ikoresheje vinaigre mbere yo gufata andi mafunguro  ari byiza kuko bigabanya ibyago byo kurwara diabete yo mu bwoko bwa 2 iterwa n置bwiyongere bw段sukari mu mubiri kuko ngo iyi vinaigere igira uruhare runini mu kugabanya ubu bwiyongere bw段sukari. Aha ngo niba ubona ko ugiye gufata ibinyamasukari ni byiza kubanza kurya salade ikoresheje vinaigre kuko ngo isa n誕ho ari urukingo rw段yi diabete yo mu bwoko bwa 2.

2. Uburyo bwa kabiri  ngo ni ukugabanya urugero rwo  kunywa ikinyobwa cya kawa

Ikinyobwa cya kawa ngo kiri mu binyobwa byongera ibyago byo kwandura diabete yo mu bwoko bwa kabiri nubwo bwose ngo ifitiye akandi kamaro umubiri. Ababashakashatsi bavuze ko ngo bibaye byiza umuntu yajya afata kuri iki kinyobwa inshuro nke zishoboka mu cyumweru.

3. Kugerageza  gusinzira amasaha 6 mu ijoro

Burya ngo kuryama umutu atinze ugasanga asinziriye amasaha make byibuze atageze kuri atandatu ngo ni kimwe mu byongera ibyago byo kurwara indwara ya Diabete. Icyiza rero ngo kugira ngo hirindwe iyi ndwara ni ukugerageza uko bishoboka ku buryo byibura usinzira amasaha ageze kuri atandatu mu ijoro kuko ngo bituma umubiri uruhuka, amaraso agatembera neza n段mitsi igakora ntinanirwe.

4. Kwibanda ku kurya ibiryo birimo imboga kenshi

Imboga ngo ni kimwe mu biribwa birwanya indwara nyinshi z置mubiri harimo cyane cyane diabete na kanseri y段bere. Bibaye byiza ku mafunguro yawe ya buri munsi hajya habonekaho imboga bityo ukaba wikingiye iyi ndwara ya Diabete yo mu bwoko bwa 2.

Ifoto: placeapart.com
MUSABYIMANA Rachel/UMUGANGA.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru