Nkuko bitangazwa na www.webmd.com, iravuga ko, ikigo mpuzamahanga gishinzwe kugenzura imiti ndetse n'ibiribwa mbere y'uko bijyanwa ku isoko, FDA (food and drug application), gitangaza ko bimwe mu binini bikoreshwa mu kuboneza imbyaro, by'umwihariko ibirimo umusemburo witwa « Drospirenone » bitagomba gukoreshwa n'ababyeyi , bitewe nuko ngo ibi binini bituma amaraso yikoramo ibibumbe (blood clots), bishobora kuzibya indi mitsi y'amaraso bityo bikabuza amaraso gutembera ngo agere muri bimwe mu bice by'umubiri bikomeye birimo ubwonko ndetse n'umutima ubwawo.
FDA, ikaba ivuga ko uyu musemburo Drospirenone ari umusemburo ukorerwa mu nganda, kandi ukaba usa mu bijyanye n'imikorere n'umusemburo karemano witwa Progesterone. Baravuga ko uboneka mu binini bikorerwa mu nganda, nka « Bayer Healthcare Pharmaceutical's Beyaz, Safyral, Yasmin, Yaz » ndetse n'izindi nka « Gianvi, Loryna, Ocella, Syeda, and Zarah." Gusa ngo uretse ibinini birimo uyu musemburo wa Drospirenone, ibindi binini bikoreshwa mu kuboneza imbyaro bigizwe n'indi misemburo isa na Progesterone nta kibazo bitera.FDA, ikaba isaba buri mubyeyi ukoresha ubu buryo bw'ibinini mu kuboneza urubyaro, kujya abanza kuganira na muganga we ku ngaruka zibi binini.Ifoto : frenchtribune.comMANIRAHO Jean De La Paix Fils / UMUGANGA.COM