Nubwo atwite bwose, ntarabasha gusobanukirwa se w’umwana we azabyara!
 
 

Umugore w’imyaka 28 yatanze itangazo ku rubuga rwa internet rwitwa Craiglist mu rwego rwo gushakisha uwaba ari se w’umwana atwite kuri ubu.

Uyu mugore rero ngo avuga ko ngo yaryamanye n’umugabo wari yambaye amaherena abiri ku rurimi ngo bakaba bararyamanye mu bwiherero ubwo bari muri konseri ahitwa Motörhead na Megadeath, mu mujyi wa Chicago, ngo iki gihe rero uyu mugore akaba yari afite imisatsi y’ubururu.

Uyu mugore yongeraho ko ngo uyu mugabo yamunyuze cyane ngo nubwo yamucecekeshaga amubuza gusakuza, ngo akaba rero asaba ko uyu mugabo yakora uko ashoboye akamumenya ngo kuko yumva agomba kuzagira uruhare mu burere bw’umwana wabo. Gusa kuri ubu ngo se w’uyu mwana akaba atari yaboneka.

Ifoto: adnbilisim.com
UMUHOZA Gaudence/UMUGANGA.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina: ERER
Ubutumwa:
YA MUTEYE INDA AREBA HE ?
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 18 / 04 / 2012, 05:51