Mu bisanzwe, ngo umugabo utagira amakosa ntawe ubaho! Aha rero ngo hari utugeso dutandukanye abagore baba batifuza kubona ku bagabo babo.
Kwita kuri mama wawe bikabije: ngo mu gihe umugabo ahora asa n置fitiye nyina urukundo rudasanzwe amuhamagara amazina nka Cherie buri gihe, amuha imfunguzo z段nzu ye, ngo bibangamira umugore. Ngo ntabwo rero umugabo yacika kuri mama we ngo ariko na none agomba kwirinda kwereka inshuti ye amuha umwanya munini cyane.Gukunda umupira w誕maguru bikabije: mu gihe harimo kuba umupira runaka w段kipe ukunda ngo umugabo agasa n置takiri mu isi imwe n段nshuti ye aho ngo aba yanagera ku rwego rwo kwambara imyenda iranga ikipe akunda bibangamira umukunzi we. Aha rero, abagore bagirwa inama yo kugira icyo bavuga kuri buri gikorwa kibaye mu mukino bityo ngo azabona ko ubangamiwe areke kujya arebera umupira aho uri.Kutamuha agaciro: aha ngo nko mu gihe umugore arimo koga hanyuma umugabo we akamuza iruhande arimo nko guca inzara ngo bibangamira umugore kuko ngo hari ubwo bisaba ko umugabo areka urugi rwaho bakarabira rukinguye. Aha ngo ni byiza kumubwira ko ibyo akora atari byiza.Kugona nijoro: aha ngo mu gihe umugabo agona mu ijoro bituma umugore we adasinzira ku buryo ashobora no kunanirwa gukora akazi ke ko ku manywa. Aha ngo ugomba kumupfuka izuru, ukirinda kumutegurira ikinyobwa gisembuye nijoro. Ibi rero ngo byakwanga ukamubwira ko agomba gufata icye cyumba. Uretse ko uyu mwanzuro ugoye ku bantu babana nk置mugore n置mugabo.Imyambarire: mu gihe umugabo akunda kwambara imyenda ya kera, ngo bitera isoni umugore. Umugore rero akaba agirwa inama yo gufasha umugabo we kugura imyenda igezweho hanyuma ya yindi ishaje akayimucaho, aho ngo yahita ayiha umukozi wo mu rugo kugira ngo atazongera gutekereza kuyambara.Kutishimira inshuti z置mugore: mu gihe umugabo aba adashobora gufata umwanya ngo abe yamenya inshuti z置mugore we ndetse abe yanazisohokana cyangwa se ngo azisure ajyanye n置mugore we yitwaje akazi n段bindi akabwira umugore kujyayo yijyanye. Aha rero ngo umugore yamubwira ko atari byiza ko abantu bahora bamubona wenyine kuko ngo abantu bashobora gukeka ko nta mugabo agira, aha ngo azahita abyumva vuba.Kutagira icyo yitaho: kuba umugabo yareka inkweto imyenda ye y段mbere ikandagara ngo umugore abe ari we gusa ubyitaho ngo biramubangamira. Aha rero ngo umugore yafata umwanzuro wo gukoresha umukozi mubi kugira ngo wa mugabo azajye agira isoni zo kubona uwo mukozi yamwandururira ibintu.Kutishimira uko umugore wawe agutwara mu modoka: aha ngo mu gihe umugore agutwaye mu modoka ugatangira kumuha amasomo no kumunegura ngo bituma yumva yahita atwika uruhushya rwe rwo gutwara imodoka. Aha rero ngo ibyiza uramureka akaba ari we uzajya atwara buri gihe.Kureba abandi bagore mu gihe murimo kugendana: mu gihe umugore arimo gutemberana n置mugabo we maze umugabo agatangira kugenda areba abandi bagore ngo umugore abibona nk置muriro watse hagati yabo. Ngo kugira ngo rero ugerageze kubimucaho, ugerageza kuzamura ikiganiro ku mukobwa ubona yitayeho cyangwa se nawe ukagenda ureba abandi bagabo.Kudafasha umugore mu rugo: ngo mu gihe umugabo aba adashobora kugira akantu na gato afasha umugore we mu mirimo aba afite mu rugo akaba ari we ubyirukamo byose, ngo biramuvuna. Aha rero ngo ugerageza kumwumvisha ko akuvunisha ukamubwira ko ukeneye ko agufasha, bityo ngo ashobora kwisubiraho.UMUHOZA Gaudence/UMUGANGA.com