Aya ni amagambo yagarutsweho na Musenyeri Smaragde Mbonyintege umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ubwo yagiraga icyo yongera kuvuga ku umushinga w’itegeko ry’ubutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda mu Rwanda.
Kugeza ubu umushinga w’iri tegeko wavuye mu Nteko Ishinga Amategeko, aho abadepite baryemeje ku ngingo zimwe na zimwe zemera gukuramo inda.Aganira na Radio Maria yasabye abakrisitu guhitamo ubuzima aho kugana urupfu kuko abona ubu burenganzira buramutse butanzwe byaba birenze igipimo ; ati : “Umugore ni ingoro y’imbuto z’urukundo yazirikana ubuzima, umwana narebwe nk’imbuto y’urukundo, ye gukorerwa iyicarubozo ku mpamvu runaka, kuko niyo yakuramo inda, asigarana igikomere ku mutima”.Kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu, aha Musenyeri yagize ati : “Ni akaga uyu mugore aba yahuye nako biteye ubwoba ndetse n’agahinda kuko ashobora kuyikuramo agasigarana ibikomere bibiri nko kuba yarafashwe ku ngufu no kuba yakurayemo inda”.Kuba umugore yaterwa inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, aha yagize ati : “Kuba uwasamwe nta ruhare na rumwe abifitemo, ntibikwiye ko ubuzima bwe bushyirwa mu biganza bya nyina, kuko ubuzima bw’umuntu ni ikirenga, ibi bikozwe byaba ari agahomamunwa kandi nabyo bitarinda nyina igikomere yatewe n’icyaha kuko yaba nawe yiroshye”.Abajijwe uko babyakira iri tegeko riramutse ryemejwe, Musenyeri Mbonyintege yagize ati : “Ntabwo dufite ubushobozi bwo kurihagarika ariko ryemejwe n’umukuru w’igihugu tuzagaragaza uko tubibona mu nzira ya gikritsu, gukuramo inda ni icyaha gihanwa n’Imana kandi ko gufasha umuntu gukuramo inda ubigambiriye ari amakosa ahanwa, nk’uko Imana itanga ubuzima bw’umuntu ari nayo ibasha kubwisubiza, dusabe guhitamo ubuzima aho guhitamo urupfu, twigisha icyiza gishyira imbere ubuzima”.Source: Igihe.com