Nyuma yuko Dady de Maximo amenye ko Miss Bahati Grace atwite, dore ibaruwa yamwandikiye
 
 

Nyuma yuko hamenyekanye inkuru yuko Miss Rwanda 2009, Bahati Grace atwite, abantu benshi bagiye bavuga ibitekerezo byabo bitandukanye ku ugutwita k'uyu mwali. Dady de Maximo uzwi cyane mu Rwanda mu bijyanye n'imideri ndetse akaba yaranabaye umunyamakuru uzwi mu Rwanda,ndetse akaba ari no mu bari bagize itsinda ryahaga amanota abari bari guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda ubwo Bahato Grace yabaga Nyampinga w'u Rwanda hari mu mwaka wa 2009, yagize icyo avuga ku ugutwita kwa Miss Bahati Grace. maze abinyuza mu ibaruwa yamwandikiye anayishyira ku rupapuro rwe rwa facebook. Dore ibaruwa Dady de Maximo yandikiye Miss Bahati Grace iteye:

Dady de Maximo,

Saturday,

Kuri BAHATI GRACE,

Nshuti yanjye,Munyarwandakazi nkunda.Nyuma y'inkuru na commentaires zabo duhuje igihugu niyemeje kukwandikira ngirango nifatanye nawe muri ibi bihe,singize icyo ntangaza ku nkuru ivugwa ko utwite nibijyanye na Miss utwite ahubwo nifuje kukwandikira nka BAHATI namenye nk'umukobwa ufite ubwenge wita kuby'igihugu akanamenya ibyamahanga,akifuza kumenya,ugira ubupfura,ukunda abantu,wizihiye umuryango akomokamo,inshuti ya benshi mwiganye nabo mwakoranye mu Rwanda.

Nk'umunyarwanda nkanjye uzi kuvugwa neza cyangwa nabi uko bimera k'umuntu, nk'umuntu wabonye ko mu byiza ukundwa mu bihe bikomeye ukajugunywa nagirango nkukomeze kandi ngusabe kugirango ingufu zawe n'imitekerereze byawe utumbirire Uwiteka kuko niwe ugukunda kuturusha,arakuzi kandi aho ugeze niwe.

Babyise ibyago abandi babyita amahano kandi ku misozi dutuyeho kubera iterambere ubu dusangira n'abahekuye u Rwanda kandi tugaseka tugahana ibiganza,tugasabana umunyu nkibaza rero aho twe twahera tugutera amabuye.Ese njye ndinde wo kukuvana mu ntama?Nkwandikiye nka Bahati nzi ibya Miss ndabyirengagije.Niko ko Rwarakabije na Ninja abo bari abacengezi ruharwa mu minsi ishize ubu dusigaye dusangirira ku nkongoro zimwe ninde Munyarwanda wabikozeho commentaires,Njyewe uwo Ninja banza ubu ari colonel niba ntibeshye ipeti rye, tariki ya 22/06/1998 badutegeye Nyange-Rambura ya Kibuye turi muri bus Onatracom sukuyirasa sugutwika mu minota 15 busa yarimo 206 twayirokotsemo turi 41 abandi bose barapfa,ubu se Uwo Ninja ntiyagabiwe??? Ko baturashe se abana bagapfa, ababyeyi etc etc ubuse tumurege abo bapfuye bagaruke?hanyuma se nuruhe rukiko tumuregamo i Rwanda ? ariko niyitonde tuuuu bizagaruka.



Aha ni kuri Facebook ku rupapuro rwa Dady de Maximo

Ntatandukiriye mvuze biriya kugirango dutekereze muti Bahati yishe umuco????uwuhe muco tukigira mu Rwanda,Kubyina se,guhamiriza se nibyo muco gusa????I Kinyarwanda ko gicika tugaceceka,ibirano bikitwa Brigde tugaceceka nkaho abo tubyandikira babisomye mu Kinyarwanda hari aho byabakomeretsa ko tubyakira raaa? K’umuntu yirega atanakweretse aho yatabye abawe akababarirwa raaa? Nonese byo ko twabyakiriye?Kuki twakoresha umuco ahantu hamwe ahandi tukabyirengagiza? Ko twemera abana bakaribwa n’imiryango yabo,ipfubyi zikabura kirengera,ibimuga byo kurugamba tukabitererana,abayobozi ntibakore akazi kabo neza kugeza naho Nyakubahwa Perezida asigaye ajya gukemura ibibazo by’imirima y’abaturage nkaho abayobozi bo hasi bo batabimukorera tukarengera umuyobozi akariganya umuturage byose ni umuco?

Nshuti Bahati ndakwandikira nk’inshuti yawe na k8 nirengagije ibyanyu,ndakwandikira nk’inshuti sinanditse nku rwego rw’akazi uzambazi nko mu kazi nzamusubiza,ariko twivanga ibintu ngo umuntuyishe umuco,yaciye inka amabere kandi abaryi binyama nimirizo yazo bigaramiye.Ntago nemerako twiha uburenganzira bwo gutuka umuntu ngo yakoze iki niki ese byo ko byaba wenda byabaye byo BAHATI wacu se tumujugunye? UWAWE AKURUTIRA AMAFUTI uwo ni umugani nahimbye,ariko se bangahe dufite mu miryango yacu bashobora kuba bakora icyo mwise ishyano.

Mu Nteko nabo badohoye reka byite gutyo impinja zigiye gushira noneho uwaba yahisemo kubyara tumuhe akato ?nonese niba ukuyemo inda bamuha certificate akanicara muri sale d’attente nta mumpu kandi agiye kwica kuki ugiye kubyara tutamurekera impundu akwiye. Ese twe turi gusakuza muri za commentaires turi bande?twitwara dute iwacu mu ngo? Mukazi se?mubyo dukora?uza gukomenta kuri iyi wall yibuke ko nanditse nk’inshuti ya BAHATI na K8 ntago ari mu rwego rw’akazi kandi aho guta umwana nkuyu ngo ni akazi nkumuntu expert mu by aba Miss nareka ako kazi kuko kukagumana naba mpisemo ibyo ngakuramo kurusha umwana wacu w’umunyarwandakazi.Nakoze amakosa menshi mu buzima nk’umuntu ngereranyije ayanjye nibi abandi bise ishyano wowe nakugira umutagatifu.

Nta marangamutima nshyizemo nataye ibyanjye kenshi kubera gukunda abantu no kubera gukunda u Rwanda n’abanyarwanda nuyu nawe mumundekere kuko hari benshi bariho mu Rwanda baziko ari beza kandi we aturusha ubwiza k’umutima, bantu beza babatagatifu bari kw’Isi,mwe mwese banyirubutungane musigeho kuko ubumuntu bwe turi kubwangiza aritwe afite kandi ejo bundi hashize hari njyewe,ubu niwe,ejo hazaza mu minsi iyi ni wowe wundi.Komera muri ibi bihe kandi IMana iragukunda,n’abawe nubwo twaba turi bake turahari kandi aho guhitamo uwo Muco abandi bahananira kw’izina nkagutererana nahitamo wowe kuko ubu urankeneye kuruta uko uwo muco unkeneye.Baha U Rwanda si imisozi gusa U Rwanda nitwe,ni wowe,n’abandi ninjye kandi aho gukunda imisozi n’ibibaya nahitamo wowe uko umeze kose nibihe urimo byose kandi kunda uwo mwana kuko afite amateka,umwana wazwe ni we ukura .Imana ikurinde kandi abantuka kubera ko nifuje kugukomeza mbahaye rugari njye nishima ariko umunyarwanda yishimye.

Jules NGENZI / UMUGANGA.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina: NSENGUMUREMYI Isidori
Ubutumwa:
nonese ko bamutaramiyeho kuba miss bikuraho kwibaruka ?nagire atubyarire miss nanone niba yari miss munkumi agiye kuba miss mubamama njye ndumva ntagitangaza kirimo ahubwo abamusebya babahane kuko bari kumutesha agaciro cyane ko kuba miss bidatera ubugumba nabyare neza yonse kandi akuze. thank you!!!!!!!!!!!!!!!!
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 23 / 04 / 2012, 17:54
Izina: UWERA
Ubutumwa:
ICYO NAMUSABA NUKO YAJYA KWA YESU KUKONTACYA KITABABARIRWA KANDIYESU NI UMUNYEMBABAZI.KANDI MUSABYE KUTAZAKURIKIZA INAMA ZA BADEPITE ZO ZIRENZE GUTA UMUCO. MBESE KO ABARUSHIJE UBUTWARI AKAZAMUBYARA NIHO ATAYE UMUCO? KURUTA ABIFUZA KUBICA? KOMERA BAHATI KANDI UZAMURERE UMUSHYIRE MURI YESU AZAKUBABARIRA ABANTU NTACYO BAVUZE.NKWIFURIJE KUZABYARA NEZA.KANDI NTUZATE UMUTWE NGONUWO ARAKWANZE RERA UMWANA WAWE UHINDUKIRIRE YESU AZAKUGENERA UGUKWIYE.
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 23 / 04 / 2012, 16:41
Izina: titi
Ubutumwa:
aho ho,ndemeranya nuyu mugabo dadi de maximo,mu kuri utarabikora amutere ibuye.ahubwo tumwifurije kubyara neza ibindi bikazaza nyuma.
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 23 / 04 / 2012, 02:52