Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka cumi n’icyenda yatewe inda na Shebuja maze Nyirabuja amusaba kuyikuramo atazuyaje, ariko abitera utwatsi.
Uyu mwana w’umukobwa utarashatse ko dutangaza amazina ye ndetse akaba yaranadusabye,kudatangaza aya shebuja ngo kuko byamuviramo ibibazo ubufasha bamwemereye bakazabumwima, atangaza ko yahagurutse iwabo mu Ntara y’Amajyaruguru , mu Murenge wa Murambi azanye na mugenzi we wari usanzwe akora akazi ko murugo amubwiye ko yamubonera akazi ko murugo mu mujyi wa Kigali.Akazi yarakabonye , Shebuja na we aba atangiye kumwiyegereza, amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina .Bahuje urugwiro agera naho amutera inda. Nyirabuja amaze kubimenya, yahise amuha ibihumbi mirongo itanu ngo nahite ajya kuyikuramo, mugihe nyamara nawe yari atwite. Umukobwa yasabye icumbi ku muturanyi, icyumweru gishize aragaruka ababwirako yanze kuvamo, ubwo ahita ahambira utwangushye asubira iwabo.N’akababaro kenshi uyu mukobwa yagize ati : «Ubonye ngo Mabuja abwire gukuramo inda kandi nawe atwite!» Arangiza avuga ko ataziyicira umwana uko byagenda kose, kandi akanagira inama bagenzi be bakora akazi ko murugo ko bakwiye kujya birinda ibishuko, babona bibananiye bagataha.Source: Igihe.comIfoto: usslave.blogspot.com