Abagenzi bakunze gutegera muri gare ya Nyabugogo barasabwa kwitondera ibinyobwa bahagurira biba bihacururizwa n’abantu batandukanye baba babunza imitobe (jus), amazi, imigati n’ibindi biribwa bitandukanye kuko biba byuzuye umwanda ndetse bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo. Nk’ibinyobwa bikunze gushyirwa mu macupa yavuyemo ibicuruzwa by’uruganda inyange, nyamara byagaragaye ko abo bacuruzi ari ibyo baba bikoreye byagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.
Ibi byatangajwe na bwana Philipe Nzaire, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kureba ko amabwiriza y’ubuziranenge yubahirizwa mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge RBS (Rwanda Bureau of Standards) ubwo hagaragazwaga bimwe muri ibyo bicuruzwa byafashwe bicururizwa muri gare ya Nyabugogo. Nk’uko yakomeje abitangaza, ngo icyari kigamijwe ni ukubigaragariza abantu bose kugira ngo bajye bitonda mbere yo kugura “jus” n’amazi bajye babanza bashishoze. Yagize ati “ubundi dusanzwe tujya mu masoko atandukanye tureba ibikoresho bakoresha niba byujuje ubuziranenge, twaje na hano muri gare kureba ibyo baba bacuruza, dusanga amazi n’imitobe bacururiza hano bifite ikibazo. Icyo tubwira abaturage ni ukutabigura kuko atari byiza ku buzima bwabo.” Philipe yakomeje avuga ko biba bigoye no kumenya uko bakora iyo mitobe kuko ari amazi bakoresha ndetse n’amafu bavangisha kugira ngo havemo imitobe baba batazi aho byaturutse.Niyitegeka Ignacienne, ni umwe mu bari mu maboko ya polisi, akaba acururiza umutobe (jus) na keke muri gare ya Nyabugogo, akaba atuye mu murenge wa Gatsata. Aganira n’abanyamakuru yagize ati “Iyo dufungura jus dukoresha amazi dukuye kuri robine tukavanga n’ifu tugura 100 hano Nyabugogo tugakoramo jus tukayicuruza abagenzi baza gutegera hano. Agacupa kamwe tukagurisha hagati y’amafaranga 100 na magana tatu yose turayakira.” Yakomeje avuga ko ubu bucuruzi yabutangiye mu kwezi kwa mbere, akaba ku munsi acyura hagati y’amafaranga 1,000 na 2,000. Ku bijyanye n’ikibazo cy’umwanda uba urimo, avuga ko amazi bakoresha ari aya robine, ko nta mwanda uba urimo ariko ngo nyuma y’iminsi itatu muri jus hatangira kuzamo ibintu by’umweru. Gusa ngo kuri we, icyo kibazo cyo gutinda kuzigura cyangwa kuzifungura akaziburira isoko ntikimubaho kuko we ngo izo afunguye zihita zigurwa zigashira.Ngarambe David, Umuyobozi Ushinzwe gukwirakwiza ibicuruzwa by’uruganda rw’Inyange, yatangarije abanyamakuru ko kuba bamwe mu bantu bagenda bagacururiza amazi na jus mu ducupa tw’Inyange byangiza isura y’inyange. Yagize ati “Iyo umuturage aguze amazi cyangwa jus aziko ari iby’Inyange yagerayo bikamugiraho ingaruka kubera umwanda uba urimo n’amazi aba yakoreshejwe atari meza, bituma adutakariza icyizere. Akaba ariyo mpamvu dusaba Abanyarwanda ko mbere yo kugira icyo bagura babanza gushishoza bakareba ibiri mu icupa n’inyuma ku icupa ubwaryo kuko hari n’igihe bafata jus bakayishyira mu gacupa k’amazi ugasanga ntibihuye.” Aha hakaba hakenewe ubushishozi bwo kubanza kureba neza icyo umuntu agiye kugura niba atari magendu cyangwa ibindi baba biganye.Gare ya Nyabugogo ikaba ikunze kuba irimo abantu baturutse mu duce dutandukanye tw’igihugu, niho usanga bategera imodoka zijya mu ntara zitandukanye ndetse n’ibihugu byo mu karere. Uhasanga abantu batandukanye barimo abagore, abakobwa, abasore ndetse n’abagabo bazunguza utuntu dutandukanye bacaracara hafi y’amatagisi yinjiza abantu. Abo akaba ari bo bakunze kugenda bagura amajus n’amazi kuko baba batazi niba ari meza cyangwa mabi. Imvaho NshyaIfoto: Uwafashwe na Polisi, acuruza imitobe y'umwanda