Umurambo w'umusore watoranguwe muri Ruhurura ya Rwampara
 
 

Umurambo w’umusore w’imyaka 25 wakuuuwe muri ruhurura yo mu kagari ka Rwampara mu murenge wa Kigarama ho mu karere ka Kicukiro mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri. Umurambo w’uwo musore wajyanywe ku bitaro bya police ku Kacyiru kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.

Bamwe mu baturiye agace kabonetsemo umurambo w’umusore Bizimana Jean D’Amour w’imyaka 25 y’amavuko, bavuga ko bamenye iby’urupfu rw’uwo musore biturutse ku bagenzi  bahanyuze mu gitondo, bakabona amaguru ya nyakwigendera ariyo agaragara gusa muri ruhurura yari yuzuye amazi y’imvura.

Abaturage bati « Nyine abantu baje bari kujya ku Kimisagara….ziramujyana »….« Ngeze aha ngaha nje ku kazi………mbonamo umuntu yapfuye »

Iby’uru rupfu kandi birahamywa n’inzego z’umutekano kuko umurambo wa Bizimana wakuwe muri iyi ruhura ya Rwampara  n’inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage, ahita ajyanwa ku bitaro bya police ku Kacyiru kugira ngo hasuzumwe icyaba cyamwishe,nk’uko bisobanurwa n’umuvugizi wa police y’u Rwanda, Spdt Theos Badege.

Sup Badege ati« Icyakozwe ni uko umurambo wajyanywe hano ku bitaro bya Kacyiru…….icyo dukora ni ipereerza rizarangiza idosiye

Muhire Prosper, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwampara hamwe n’abaturage bo hafi y’iyo ruhura yo mu murenge wa Kigarama muri Kicukiro ifite uruhare runini mu kubakururira ibyago, kuko ngo igwamo abana n’abantu bakuru bayinyura iruhande.Gusa ngo nibwo bwa mbere ihitanye umuntu, akaba ari uwo muri ako kagari ka Rwampara.

Muhire ati « Iriya ruhurura  ngira ngo twagerageje kugaragaza ko ari ikibazo mu baturage………dufite icyizere ko bashobora kuyikora »

Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturiye n’abanyura iruhande rwa za ruhurura zitaratunganywa ngo habe nyabagendwa, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Spdt Theos Badege yavuze ko byaba byiza abantu birinze guca ahantu nk’aho mu masaha akuze. Yongeyeho kandi ko n’ubusinzi bwakwirindwa kuko akenshi butuma umuntu azengera akaba yakwitura muri za ruhurura cyangwa se ahandi hantu hatameze neza.

Ifoto; Umuvugizi wa Polisi y'u rwanda, Theos BADEGE

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru