Ubwoba bushobora gufatwa nk’ikimenyetso cy’ubwenge buhambaye
 
 

Iyi si dutuyemu, usanga abashobora kuyibamo bafite ibyago bikeya ari abagira ubwoba kuko usanga ari na bo badakunze kugerwaho n’ibyago byinshi kuko ubwoba bwabo bwinshi bubatera kwirinda zimwe mu ngaruka.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le Figaro, abashakashatsi bo muri Colombia bagaragaje ko ubwoba bukunda kubana n’abantu baremwe ari abahanga mu gihe ubusanzwe abantu tubifata nk’aho ari uburwayi ku muntu ugira ubwoba bwinshi.

Mu kugera kuri uyu mwanzuro rero hakozwe inyigo ku bantu bari basanzwe bafite iki kibazo maze banafata abandi bafite ubushake biyemerera ko nta bwoba bagira mu buzima bwabo. Hanyuma bakoreshejwe isuzuma, bigaragara ko abanyabwoba bafite ikigero cy’ubwenge kiri hejuru kuruta.

Nyamara nubwo ubwoba bugaragaza abantu bagira amakenga, urubuga Destinationsante.com rwo rutanga inama zireba abantu bananiwe guhangana n’ubwoba baba bifitemo.

Gusa ngo aha uhitamo guhangana n’ibyago bishobora kuvuka nyuma, bityo ukamenya aho ushobora kugira ubwoba n’aho utagomba kubugira.

Akenshi, usanga abantu benshi bibagora kuvuga ko ikintu gifite ibara ry’umukara mu gihe abandi bo bavuga ko ari umukara. Ikigambiriwe hano si uguhangana n’abo mutumva ibintu kimwe ahubwo ni ukumenya kujyana n’ibyiyumviro by’abo muganira haba mu nama cyangwa se ahandi.

Niba ugira ubwoba bwo kuba abantu bakwanga cyangwa se bakaguca, abahanga muri ubu bushakashatsi bavuga ko ari ngombwa kumenya aho kukwanga bishobora guturuka nawe ukamenya uko ushobora kwitwara.

Gerageza wige kuvuga ibyawe utitaye ku gutegereza ibyo abandi bavuze kugira ngo nawe wuririreho.

Niba ufite ubwoba bwo gutsindwa, ntukamanike amaboko mbere y’uko ugerageza kuko kwigirira icyizere ni byo bya mbere bifasha umunyabwoba. Ikindi kandi niba utinya kugera imbere y’abandi cyangwa se kubonwa na bose, ntukirakaze cyangwa ngo wihishe mu mabara y’imyenda atagaragara.

Niba kandi ugira ubwoba bwo kujorwa cyangwa se kunegurwa emera bakuvuge kuko ngo uwanze kuvugwa yaheze nda ya nyina nk’uko umugani w’Ikinyarwanda ubivuga.

Ifoto: coeurdetoile.wordpress.com
NTAWITONDA Jean Claude/UMUGANGA.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru