Abagabo ntibakunze kgira ikibazo cyo gufatwa na kanseri ifata amebere ku bagore, ariko iyo abagabo bagize ibyago byo gufatwa n段yi kanseri bapfa vuba kurusha abagore. Impamvu ngo yaba ituma abagabo bihuta gupfa mu gihe bafashe na kanseri y段bere ngo ni uko baba badatekereza ko bayirwara bityo bakamara igihe bibaza kuri ubwo burwayi
Urubuga rwa internet 7sur7 rukaba rutangaza ko ubushakashatsi bw但banyamerika buherutse gushyirwa ahagaragara bwerekanye ko umugore ufashwe na kanseri abaho imyaka 2 kurusha umugabo uyirwaye. Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza ko ku bagabo ngo byibuze umugabo umwe ku 1000 ni we ushobora kwandura kanseri y段bere, mu gihe ku bagore 8 umwe aba shobora gufatwa na kanseri y段bere na ho burya ngo kanseri y置bugabo ishobora gufata umugabo umwe kuri 10.Utubyimba dutera kanseri y段bere ku bagabo ngo tukaba dukura cyane kandi tugatahurwa bitinze ndetse ngo tunakwirakwira umubiri wose ku buryo bworoshye.Nubwo abagabo benshi badakunze gutekereza ko barwara kanseri y段bere ubusnzwe ikunze kwitwa indwara y誕bagore, n誕baganga mgo bakunda kwibeshya bityo kuyitahura bikagorana kuko ngo batinda bibabaza ku bimenyetso ku busanzwe ku bagore bihita byigaragaza.Ubwo yagiraga inama abagabo, umwe mu baganga bakoze ubushakashatsi yabwiye ikinyamakuru the Time ati "Abagabo bagomba kumenya ko nta budahangarwa bafite kuburyo batarwara kanseri y段bere".Ifoto: la-maison-du-cancer.comHATANGIMANA Ange Eric/UMUGANGA.com