Ibinyobwa bidasindisha byo mu bwoko bwa Soda bifite ubushobozi bwo gutera uburakari
 
 

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta ya Boston ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA)bwerekanye ko kunywa ku buryo buhoraho ibinyobwa bidashindisha bivangiyemo isukari na gaz (soda) bitera umujinya n’Uburakari k’ubinywa.

Amakuru ya 7sur7 avuga ko ubwo bushakashatsi bwari buyobowe na David Hemenway. Yagize ati “Mu gihe twarimo gukora ubushakashatsi ku isano riri hagati yo kunywa ibinyobwa  bidasindisha byo mu bwoko ba Soda no kugira umubyibuho ukabije, nyamara twaje kubona ko bishoboka ko hari irindi sano riri hagati yo kubinywa no kugira umujinya".

Urwo rubuga rukomeza rutangaza ko ubwo bushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri bwerekanye ko abanyeshuri banywa soda eshanu mu cyumweru bagaragaye mu bikorwa by’urugomo kurusha abandi, hamwe n’indi mico bagiye babavumuburaho, bikaba bishimangira ko kunywa soda ku buryo buhoraho bitera uburakari.

Gusa nanone ngo n’ubwo bwose abo bashakashatsi bashoboye kwerekana ko hari isano iri hagati yo kunywa ibinyobwa bidasindisha nka soda no kugira uburakari, ngo ntabwo bashoboye kwerekana impamvu nyakuri ibitera.

Aha twababwira ko ijambo “Soda’’ rikoreshwa ku binyobwa bidasindisha byose bigizwe n’amazi, isukari na gaz.

Ifoto: ourschoolnews.wordpress.com
KAREKEZI Ray Azades / UMUGANGA.com


Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru