Igihe cyose wumva uribwa amabya mu buryo budasanzwe ni ngombwa kwihutira kujya kwa muganga
 
 

Abagabo benshi bagira ibibazo ndetse n段mpungenge nyinshi igihe bumvise uburibwe mu mabya, amabya akaba ari two dusabo dukora intanga ngabo ndetse n段misemburo nka ォ Testosterone サ ituma umugabo agira ibimuranga bikamutandukanya n置mugore.

Iyo umwana w置muhungu akiri mu nda ya nyina amabya, nk段gice cy置mubiri atangira gukorerwa mu nda  ye nyuma akazamanuka akajya mu gahu kayo  bita (scrotum).

Nubwo amabya amanuka akava mu nda kugira ngo ajye muri kariya gahu, nyuma yo kuvuka ku mwana ntibibuza  ko haba igice  cyayo kiyahuza n段bindi bice byo mu nda, iki akaba ari cyo bita ォ spermatic cord サ, gicamo imitsi y誕maraso, ォ nerves サ cyangwa  imyakura y置bwonko  ndetse n段miyoborantanga (Vas deferens).

Iri manuka  ry誕mabya ava mu nda akajya mu gahu kayo  bita scrotum, bifite akamaro gakomeye kuko bituma amabya abasha gukora intanga ngabo ku bushyuhe buri hasi ugereranije n置bwo mu nda budashobora kuzangiza bityo umuntu akabasha kwibaruka  cyangwa kubyara.

Ibintu bitera ububabare  bwo mu mabya

Uburibwe bwo mu mabya, buturuka ku mpamvu nyinshi, aho zimwe muri zo ziba zikeneye ubutabazi bwihuse kwa muganga nkuko bitangazwa na ォ eMedecinehealth サ aho bavuga ko  mu mpamvu zitera kuribwa mu  mabya harimo:

-    Impanuka: Impanuka izo ari zo zose zangiza amabya zitera ububare bwinshi cyane mu mabya, izi mpanuka zikaba zishobora gutuma amabya abyimba, ibi bikaba bisaba ubutabazi bwihuse kwa muganga.

-    Kwizinga kw誕mabya (Torsion testiculaire): Hari abagabo usanga amabya adafashe neza kuri ka gahu, bikaba byatuma amabya yizinga. Uku kwizinga bituma imitsi y誕maraso inyura muri cya gice twavuze haruguru amaraso anyura muri ka gace  gahuza amabya n段bindi bice byo mu nda bita ォ Spermatic cord spermatic  cord サ  adatembera neza  ngo ajye mu mabya, bikaba byatuma  ibya ripfa ndetse rikabora byihuse  ibi bishobora kuba ku myaka iyo ari yo yose ariko cyane cyane bikaba ku bana bafite hagati y段myaka 12 na 18.

Indwara nka Epididymitis : Ituruka ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, imiteezi nibindi, ikaba ari yo mpamvu nyamukuru itera uburibwe bwo mu mabya mu bagabo bafite hejuru y段myaka 18.
Mu bindi bidasanzwe  bitera kuribwa mu mabya harimo, cancer  y誕mabya, indwara z 訴mpyiko, hernia, amashamba, n段bindi.

Ni ryari kuribwa amabya bisaba kujya kwa muganga vuba ?

Umuntu uwo ari we wese, mu gihe icyo aric yo cyose yumvise aribwa mu mabya  ni ngombwa kugana kwa muganga vuba byihuse, kugeza igihe muganga amenye  aho ububare bwe buri guturuka.

Zimwe mu mpamvu zitera kuribwa amabya ntabwo zishobora kwirindwa, ariko ni ngombwa ko :

-    Mu gihe uri gukora sport, cyangwa se ibindi bintu wambara ibintu bikurinda impanuka izo ari zo zose zagera ku mabya,
-    Ambara agakingirizo mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina wirinda SIDA ndetse  no kuribwa amabya bituruka ku ndwara  zandurira mu mibonano mpuzabitsina,
-    Gukingiza umwana virusi itera amashamba na byo byamurinda kurwara indwara nka ォ Orchitis サ zifata amabya ndetse zikaba zatera ubugumba.

Ifoto : esante.univ-rennes1.fr
MANIRAHO Jean de la paix Fils / UMUGANGA.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina: nitwa ishimwe eric
Ubutumwa:
ndashakakubabaza nanjendibwamumabya bimaze imyaka 2, nigice arikomaze amezi5nivuzabampa imiti arikontibikire ndabagishinama nigikinakora konagiyekwadogiteri? arikonje ukonafashwe byarizanye ntamibonanonakoze usibyekonigezeguhanuka ahantumaze amabyararya
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 01 / 01 / 2013, 00:28