Ibinini bya Vitamini ku bari mu zabukuru bishobora kubaviramo kwitaba Imana vuba
 
 

Ikoreshwa ry’ibinini bya vitamini rikunze kugaragara ku bari mu zabukuru ndetse n’abana bakiri bato bafite ubuzima bukeneye inyunganizi y’ibinini bizwi cyane ku nyito y’ibinini bya vitamini, nyamara ikoreshwa ryabyo ku bantu bari mu zabukuru byagaragaye ko bibongerera ibyago byo kwitaba Imana.

Mu cyegeranyo cyavuye mu bushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwerekanye ko benshi mu bari mu zabukuru by’umwihariko ab’igitsina gore bakoresha inyunganizi yo kugira ubuzima bwiza bifashishije ibinini bya vitamini bibongerera ibyago byo kwitaba Imana vuba.

Bimwe mu binini byateye impungenge aba bashakashatsi, ni ibinini bya vitamini birimo ibinini byiganjemo ikinyabutabire cya feri (les compléments de fer), abashakashatsi bagaragaje ko ikoreshwa ry’ibi binini biteye impungenge cyane by’umwihariko igihe bikoreshejwe n’abagore bari mu zabukuru.

Iyi nyigo yagarahaje kandi ko abari mu zabukuru bari bakwiye gukoresha ibinini bya vitamini byiganjemo ikinyabutabire cya Calcium kuko ari byo bitongera ibyago byo gutabaruka mu gihe cya vuba.

Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika mu bufatanye n’abo mu gihugu cya Finlande batangaje ko imyinshi mu miti nyunganizi itanga vitamini yiganjemo ibinyabutabire binyuranye nk’iby’Acide folique, fer, magnésium, zinc na cuivre, iyo miti yose n’indi ikoreshwa hagamijwe kongera vitamini mu mubiri ikoreshwa n’abari mu za bukuru by’umwihariko abagore bongererwa ibyago byo kwitaba Imana.

Inkuru Nkuko bitangazwa na 7 sur 7.be ngo ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore bagera ku bihumbi bisaga 38 bafite ikigereranyo cy’imyaka ingana na 62 y’amavuko batangiye gufata ibinini bya vitamini guhera mu mwaka w’1986, 1997 no mu mwaka wa 2004.

Ifoto: ironmagazine.com
KAREKEZI Ray Azades / UMUGANGA.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru