Ruhango : Ibitaro bya Kinazi byatangiye gukora, bigenewe kuzaha Serivisi abarwayi bagera ku 286.000
 
 

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ibitaro by’I Kinazi, mu Karere ka Ruhango byatangiye gukora, bitangirana abaganga 7, abaforomo 19 ndetse n’ababyaza 11 bikaba bifite ibitanda 300 bigenewe kuzaha serivisi abarwayi bagera ku 286000.

Ibitaro by’I Kinazi, mu Karere ka Ruhango byatangiye gukora mu ntangiriro z’iki cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2012, nk’uko biri mu ntego Guverinoma yihaye yo kurushaho kwegereza Abanyarwanda serivisi z’ubuvuzi, hagamijwe kugera ku ntego z’ikinyagihumbi no ku cyerekezo 2020. Ibitaro byubatswe bizita ku barwayi 286.000 bo mu murenge wa Kinazi n’indi bihana imbibe nka Ntongwe, Mbuye, Ruhango, Busoro, Mugina …  Minisitiri w’ubuzima Dr Binagwaho avuga ko  itangira ry’ibi bitaro ari igisubizo mu  kugera ntego u Rwanda rwihaye  yo kunoza serivisi z’ubuvuzi no kuzegereza Abanyarwanda. Yongeyeho ati: ” ibyo Perezida wa Repubulika yemereye Abanyarwanda bishyirwa mu bikorwa, ni muri urwo rwego ibitaro by’I Kinazi  muri Ruhango yari yemereye abahatuye byubatswe bikaba byaratangiye gukora, imvugo ye niyo ngiro”.

Usibye abakozi bavura barimo abaganga, abaforomo n’ababyaza ibitaro by’I Kinazi binafite abandi bakozi ba ngombwa bakenerwa ku bitaro byo ku rwego rw’Akarere ndetse bikagira n’ibikoresho by’ibanze bibafashisha. Muri rusange Ibitaro by’I Kinazi ni ibya kabiri Akarere ka Ruhango kungutse nyuma y’Ibitaro by’I Gitwe. Umuhango nyirizina wo gufungura ibitaro by’I Kinazi ukaba utaganywa kuzaba mu minsi iri imbere.

Umwe mu baturage witwa  Karekezi utuye mu Murenge wa Kinazi ahubatswe ibyo bitaro yabwiye Imvaho Nshya ko bishimiye igikorwa Perezida Kagame yabahaye, bikaba byarakemuye ikibazo cyo gukora ingendo ndende bajya kwivuriza i Kabyayi cyangwa I Gitwe. By’umwihariko ababyeyi bikaba bizaborohereza mu gihe cyo dore ko bakoraga ingendo ndende mu mihanda mibi, bakagera ku bitaro bananiwe n’umwana batwite  yarushye.
Haba ku baturage bagana ibitaro ndetse n’abakozi babikoramo bakaba basabwa gufata neza inyubako ndetse n’ibikoresho birimo,  bazirikana ko bihenze kandi ko bigomba kumara igihe kinini, byifashishwa mu kubungabunga ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda.

source: Orinfor

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru