Iyo witegereje abantu mu maso, usanga amaso yabo afite amabara atandukanye, amwe ari umweru acyeye cyangwa wanduye, abandi bafite amaso utapfa kumenya ibara ryayo. Twibuke ko iyo umuntu akiri muto amaso ye aba yererana. Ukwandura kw’amaso guterwa akenshi n’ibyo umuntu arya n’iby’anywa, tutibagiwe ko kuruhuka umwanya muto na byo byica amaso.
Uko amaso asa bigaragaza ubuzima nyirayo abayeho. Amaso akeye kandi y’ umweru atuma umuntu agaragara nk’ aho akiri muto n’iyo yaba afite imyaka myinshi. Urubuga rwa interineti, eHow.com, dusangaho iyi nkuru rukomeza rutangaza ko, gusinzira igihe gito no kutanywa bihagije (si inzoga zivugwa) cyangwa no kurebesha amaso ibintu biyica, bituma amaso aba nabi ntiyererane nk’ uko byakagombye. Dore bimwe mu byo wakurikiza kugira ngo uhorane amaso acyeye kandi yererana:1. Gusuzumisha amaso yawe buri mwaka. Muganga ushinzwe amaso ashobora kukubwira ibikenewe byose akurikije ikibazo amaso yawe afite.2. Kwita ku madarubindi (lunettes) mu gihe uyakoresha; ukazisukura, ukazibika ahantu heza habugenewe, kandi ugakurikiza amabwiriza azigenga.3. Kwambara amadarubindi arwanya izuba mu gihe ari ngombwa. Izuba n’ umuyaga bishobora gutuma amaso yumagara, akanashobora kuba yakurya.4. Mu gihe uri gusoma cyangwa uri kuri mudasobwa, ni byiza guha ikiruhuko amaso yawe nibura nyuma ya buri minota mirongo itatu (30).5. Kugerageza kuruhuka bihagije (gusinzira) , kunywa amazi, kurya ibiryo bikize kuri vitamine C, A, E, Beta-carotene n’ibirimo zinc, bituma amaso ahorana ubuzima bwiza.Turinde amaso yacu dukurikiza amabwiriza duhawe.Ifoto: babywontsleepsolutions.wordpress.comNSENGUMUREMYI Jean Baptiste / UMUGANGA.com