Uburyo bwgufasha kwereka uwo ukunda urukundo nyarwo
 
Hari inzira zagufasha kwereka umuntu w’inshuti yawe ko umukunda:

1. Mufate neza mu buryo bwose bugushobokeye,
2. Fata umwanya uhagije wo kumuvugisha,
3. Musangize amwe mu mabanga y’ubuzima bwawe,
4. Niba muri kumwe ukabona asa n’ufite imbeho, igomwe umuhe umupira cyangwa furari wambaye, umwereke ko adashobora kubaho nabi igihe cyose uhari,
5. Musome kenshi igihe muri kumwe neza kandi gahoro,
6. Muhobere igihe umukumbuye cyangwa ushaka kumwereka ko ari uw’agaciro, burya hari udukorwa duto tuvuga kurusha amagambo,
7. Mufate mu ntoki umureba mu maso,
8. Sekana na we kandi umufashe kugira ibihe byiza bitewe n’ibyo akunda,
9. Rimwe na rimwe, nta yindi mpamvu ibiteye, jya umutumira ahantu atari asanzwe azi, umwereke ibintu bishya atari asanzwe abona kenshi kuko iyo umuhoza mu bintu bimwe bigera aho bikamurambira,
10. Jya umutumira igihe uri kumwe n’inshuti zawe. Erega arifuza kukugirira icyizere no kwisanzura mu nshuti zawe ndetse no kubona ko na zo zimwishimiye ndetse no kugira ngo abone ko umufite mu mishinga.
11. Kenshi jya ukunda kumufotora no kwifotozanya na we kuko abakobwa burya bakunda amafoto cyane, cyangwa umukorere CD iriho amafoto yanyu, aho ushobora no kuyaherekezanya uturirimbo tw’urukundo uzi ko akunda, cyangwa dufite icyo tubibutsa mwembi.
12. Rimwe na rimwe, jya ugirana na we gahunda zindi zitari iz’ urukundo, mushobora nko gukorana imishinga ibyara inyungu, gukora nk’igikorwa cyo kujya gusura abarwayi kwa muganga nko ku cyumweru, kujya gutemberera ahantu nko mu giturage, mwaba mwigana mugakorana Etude n’ibindi.
13. Nakubwira ko agukunda, jya ubimusubirishamo kenshi, umwereke ko kuba yaraguhaye urukundo ari ikintu uha agaciro gakomeye mu buzima bwawe !
14. Niba muri kumwe n’inshuti ze zikamwereka cyangwa zikamubwira ko zimukunda cyangwa ko zimwitayeho kukurusha, jya ubihakana umuhobera cyane umwiyegereza, umubwire ko urukundo umufitiye nta n’uwabasha kurupima, ibi bituma yumva akunzwe cyane kandi bimurinda kumva ko hari undi muntu n’umwe yakurutisha mu buzima bwe.
15. Buri gihe ni yo byanaba buri kanya yewe, jya umuhobera cyane umwiyegereze, ubundi umwongorere ko umukunda.

Mu nkuru y’ubutaha tuzagaruka noneho ku buryo umukobwa yakwereka umuhungu ko amukunda.

Ifoto: keithssongs.blogspot.com
KAREKEZI Ray Azades / UMUGANGA.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina: alicei atete
Ubutumwa:
ibi ndabona nta mugabo wapfa kubigukorera kuko abagabo nibo bakunda afection jye uwo nkunda mbona ashakako arijye umwitaho kurushs uko we yabinkorera.
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 08 / 05 / 2013, 07:45
Izina: Tharcisse
Ubutumwa:
Abakobwa Nabo Nibanyurwa Ngewe. Biriya Nakoze Icyakabiri Cyabyo Ariko Mbona ...Mukorere Iki? Atabyitayeho?
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 06 / 05 / 2013, 01:03
Izina: HABIMANA Ildephonse
Ubutumwa:
Ibibintu Byafasha Umuntu Murukundo pe!!but ntibyoroshye kubyubahiriza nkuko bikwiriye Ibi,Nibyabantu,barugezekure kandi Bakuru,nahose nkabantu bafite Imyaha mike&itangana Umuhungu nkanjye fite Nkimyaka 20yamavuko uwokunda Afite 16yamavuko Uyumukobwa Akaba Akiri umunyeshuri Ndamukunda ariko birangora kumubona Ntakunda kusura kandinjye mukeneye kutamubona bintera Kutiyunvisha ko Ankunda nkunvabinvuna umukima Harabandi bakobwa bashakaho urukundo but njye ntabakunda bambwirako bankunda keshi arikowe yabimbwiyerimwe gusa ,Nimugire inama murakoze.
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 09 / 02 / 2013, 06:14

Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 09 / 02 / 2013, 05:12

Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 09 / 02 / 2013, 05:11

Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 09 / 02 / 2013, 05:10
Izina: sikubwabo jean mbatista
Ubutumwa:
mberenambere tubashimiye uburyomukoresha kugirango mutujyezeho izinama zigirakamaro kubikundanira .
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 18 / 12 / 2012, 04:47
Izina: kcl
Ubutumwa:
@clem na Yesu nawe uwo yishimiraga yaramusomaga bigaragaza urukundo kuki wowe utabikora?
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 10 / 12 / 2012, 02:56
Izina: Minjos
Ubutumwa:
Ahubwo ndabona bireba impande zose (abahungu n`abakobwa). ibi rero mwabigezeho haba hasigaye kurushinga ntakindi. Ngaho mukomereze aho muduhe inama twe ba naif (abatazi gutereta).
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 09 / 11 / 2012, 07:31
Izina: noél
Ubutumwa:
inama mutugiriye niyo ariko nkeneye igitekerezo cyukuntu nakwitwara kuko inshuti yanjye iwabo ntago batuma tuvugana kuko baramufuhira gusa ubwo nabuze uko najya mubonango tuganire kd turakuze mumfashe mumpe inama kuko byarandenze ntegereje igisubizo cyunyu
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 11 / 09 / 2012, 06:54