Mu bisanzwe kuryama bigira icyo byongera ku buzima. Ariko ngo kuryama igihe kidahagije cyangwa kubyuka kare cyane ngo bishobora gutera umubyibuho ukabije.
Ubu ni ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru “The Daily Beast”. Muri ubu bushakashatsi bwakozwe n’Umunya Autriche “Till Roenneberg” avuga ko ngo usanga abantu bita ku isaha ubuzima budutegeka gukurikiza ntitwite ku yo umubiri utegeka ngo nk’aho usanga umuntu azinduka mu gitondo yumva agikeneye kuruhuka, nyamara bitewe n’ibyo agomba gukora bikaba ngombwa ko abyuka. Ibi rero ngo uretse no kunaniza umubiri ngo bishobora no gutera umubyibuho ukabije.Ngo mu gihe rero umuntu asa n’ubyibushye akaba akunze kudakurikiza isaha yo mu mubiri wawe ngo bituma umubyibuho wawe wiyongera vuba, ikindi kandi ngo mu gihe umuntu atagira ibitotsi ngo bituma akunda kurya ibiryo byo mu nganda akenshi biba byiganjemo isukari aho kurya imboga n’imbuto bigatuma batagira imbaraga ntibakore Siporo bikaba byaba intandaro y’umubyibuho ukabije.Mu gihe tugezemo usanga 85% by’abantu bakenera inzogera yo kubabyutsa, aho usanga abantu batandukanye bijyanye n’aho isi igeze baryama hagati ya sa sita na sa saba z’ijoro bakabyuka sa mbiri cyangwa sa tatu, bivuze ko ubuzima bwo muri iki gihe busaba umuntu kuryama atinze kandi akabyuka kare. Ibi ni ibyo kwitondera kuko byibuze umuntu aba agomba kuryama amasaha ari hagati ya 7 na 9 mu masaha 24 agize umunsi.Ifoto: frugivoremag.comUMUHOZA Gaudence / UMUGANGA.com