Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima – Dr Binagwaho
 
 

Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yagiranye inama n’abayobozi b’amadini bo mu Rwanda abasaba kongera imbaraga mu bikorwa by’ubuzima, bafasha leta mu kurushaho kubungabunga ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda, bityo roho nzima zigatura mu mubiri muzima.

Minisitiri Binagwaho yashimye abanyamadini mu ruhare bakomeje kugaragaza mu myaka ishize, cyane cyane mu kurwanya ibyorezo nka SIDA ndetse n’ibindi byorezo ibi bikagaragarira mu mavuriro abanyamadini bagenda bubaka hiry ano hino mu gihugu. Minisitri Binagwaho yagize  ati: “Ubufatanye hagati ya leta n’amadini ntibukenewe gusa mu kurwanya Sida, ahubwo mu iterambere muri rusange  ndetse no mu kubiba amahoro arambye  mu banyarwanda ”. Dr Binagwaho, Minisitri w’ubuzima yongeyeho ko mbere y’uko habaho ubufatanye hagati ya leta n’amadini, hakashingwa ihuriro ry’abanyamadini mu birebana no guteza imbere ubuzima (2003) byagize akamaro gakomeye, mbere y’uko bikorwa hari abanyarwanda benshi baburaga ubuzima bwabo cyane cyane urubyiruko kandi arirwo maboko y’igihugu. Yaboneyeho gushima uruhare amadini agira mu ntambwe nziza u Rwanda rugezeho mu rwego rw’ubuzima, hatahirizwa umugozi umwe mu kurwanya SIDA.  “Twishimira ko mushyigikiye ko roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima ”.

Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’abanyamadini mu Rwanda, Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa yavuze ko ihuriro ryabo ryiyemeje guhuriza hamwe ubushobozi rifite mu kurwanya ibyorezo harimo  ntacyo basize inyuma kugira ngo abanyarwanda barusheho kubaho neza kandi igihe kirekire. “ Twe abanyamadini twiyemeje ko usibye  gufasha ababana n’ubwandu bwa SIDA , twanagira  kugira uruhare mu kubafasha kwirinda ibindi byorezo tubigezemo uruhare ”.

Musenyeri Ntihinyurwa yasabye Minisitri w’ubuzima ko muri gahunda bafite harimo no kugeza ibikorwa byabo ku rwego rw’Akarere, aboneraho gusaba ko bakorerwa ubuvugizi kugira ngo iyo gahunda izagerweho, cyane cyane imbogamizi ikiri amakoro adahagije.  Nk’uko byagarutsweho kuba abanyarwanda barenga 97% babarirwa mu madini (basenga) ni amahirwe  mu kuba hanyuzwa inyigisho muri ayo madini zirebana no kwirinda SIDA no gufata imiti neza  ku banduye, kwitabira kubyarira kwa muganga no kwivuza mu gihe hakiri kare mu gihe umuntu arwaye.

Minisitri w’Ubuzima  yashimangiye ko leta izakomeza n’amadini mu gushakira hamwe icyateza ubuzima bwiza bw’abanyarwanda nk’abanyamadini babigaragaza. Muri iyo nama yabahuje, banarebeye hamwe icyarushaho gukorwa mu ihuriro ry’amadini hemezwa ko inama zihoraho zigamije kungurabna ibitekerezo no kongerera ubumenyi abayobozi b’amadini zizakomeza kubaho hagamijwe kongerera ubumenyi ihuriro ry’abanyamadini nabo bakazajya babyigisha abayoboke babo uko bikwiye, babagira inama z’uko bakwiye kwirinda SIDA n’ibindi byorezo. Imvaho nshya

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru