Abashakashatsi bab’Abanyamerika mu bushakashatsi bwabo bavuga ko abantu bato (les jeunes) ari bo bagira impumuro mbi kurusha abakuze.
Kugira ngo ibi bimenyekane gutya, aba banyamerika bakoze gahunda (mission) yo kugenda binukiriza (bihumuriza) mu kwaha (munsi y’intugu) kw’abantu b’ingeri zitandukanye; muri bo bafashe ab’imyaka hagati ya 75-95; hagati ya 45-55; n’urubyiruko hagati ya 20-30.Nkuko byatangajwe n’aba bahanga mu byo kumva impumuro (les senteurs), ngo mu kwaha kw’abantu bakuze usanga hatama umwuka mwiza (bon odeur) kurusha izindi ngeri z’abandi bantu twavuze haruguru.Ikindi gitangaje kandi, ngo nuko izi nzobere mu byo guhumeka, bagira ubushobozi bwo gutandukanya (kumenya) abantu ibitsina byabo bitewe n’impumuro (odeur) runaka yo mu kwaha kwabo by’umwihariko k’urubyiruko. Impumuro y’abagore n’abagabo iratandukana bitewe n’igihe nkuko bitangazwa n’ibyavuye muri iri barura (enquete) aho rigira riti « uko ugenda usaza impumuro yawe igenda iba nziza » kandi bikaba bivugwa n’aba bashakashatsi ngo nubwo biterwa ahanini n’imisemburo yo mumubiri. Ngayo nguko! Source : Los Angeles TimesIfoto : africaguide.comJean Claude NTEZIMANA / UMUGANGA.com