Abantu batari bacye bakunda kunywa ibiyobyabwenge nk’urumogi, cocaine n’ ibindi bitandukanye. Cannibale na yo rero iri mu biyobyabwenge byo ku rwego rwo hejuru.
Ikiyobyabwenge cya Cannibale kizwi no ku yandi mazina nka “7eme ciel”, bisobanura ijuru cya 7 kandi kinitwa “Vanilla sky” cyangwa se nanone “Sel de bain”. Nk’uko tubisanga ku rubuga, tasante.com, iki kiyobyabwenge ngo cyaba cyongera ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Iki kiyobyabwenge kibujijwe cyane muri Amerika ndetse no ku isi hose kuko ni kibi cyane. Zimwe mu ngaruka mbi kigira harimo:- Paranoias (kuyoborwa n’ubwoba), - Psychose (kugira ibibazo mu mutwe byo kwiburamo ukuri), - Hallucinations (kubona cyangwa kumva amajwi y’abapfuye), - Ibitekerezo biganisha ku kwiyayahura no guta umutwe (crises de paniques et suicide(, ndetse no - Kwiheba.Ubundi iki kiyobyabwenge kiba gifite forme nk’iyumunyu, bakaba bakimira bunguri, bakakinywa nk’uko banywa isigara cyangwa se na none bakaba banakinyuza mu nshinge bagatera umuntu ugikeneye. Iki kiyobyabwenge uwakinyweye aba yifitiye ubukana we ubwe kandi abufitiye n’abashobora kumwegera ku buryo yagirira nabi abamwegereye cyangwa na we akigirira nabi harimo no kwiyahura kuko aba ameze nk’uwanyweye imvange y’ibiyobyabwenge nka cocayine, ecastacy, methamphetamine na LSD. N’ubwo ibiyobyabwenge birwanywa n’ingufu zitari nke, ababinywa biyongera umunsi ku wundi, ariko abanywa cannibal musigeho, kuko iki cyo ni kibi cyane, nubwo n’ibindi nk’urumogi byagombye kwirindwa kuko byangiza ubuzima.Ifoto: enstarz.comNSENGUMUREMYI Jean Baptiste / UMUGANGA.com