Ubundi Byari bimenyerewe ko kugira ngo umugabo adatera inda uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina agomba kwambara agakingirizo cyangwa akaba yarakaswe imiyoborantaga (Vasectomie). Uburyo bushya bugaragaza ko mu minsi ya vuba hari n’indi nzira yanyurwamo kugira ngo umugabo yirinde gutera inda mu gihe atabishaka kandi adakoresheje uburyo tuvuze haruguru.
Urubuga, tasante.com, dusangaho iyi nkuru, nk’uko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Edimbourg (Universite d’Edimburg) bamaze kubikoraho, batangaza ko ko « Gene » ituma intangangabo ikura kugeza aho yahura n’intangangore bigakora umwana yavumbuwe ikaba yitwa Katnal1.Igishobora gukorwa rero kuri iyi Gene kugira ngo intangangabo ibe idashobora gutuma habaho isama ni ukuyibuza kugira icyo ikora cyangwa se mu yandi magambo ntihagire umumaro ikora mu gukura kw’ intangangabo, birumvikana ko izo ntanga ngabo urwego rwo gukura kugera aho zibasha gutera inda zitarugeraho. Iki kizaba ari igisubizo ku bagabo.Ifoto : santepratique.frNSENGUMUREMYI Jean Baptiste / UMUGANGA.com