Umuyobozi wa OMS muri Afurika Arashima ibikorwa bya minisiteri y’Ubuzima
 
 

Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku Buzima muri Afurika ari mu Rwanda, ubu akaba atangaza ko iterambere Minisiteri y’Ubuzima imaze kugeraho rishimishije, kandi ko bitera akanyabugabo n’ibindi bihugu byo muri Afurika, nk’uko yabivuze mugihe yahuraga na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Binagwaho Agnes kuri uyu wa 11 Kamena 2012.

Uhagarariye Ishami rya Loni ryita ku buzima muri Afurika Dr. Luis Gomes Sambo ari muruzinduko mu Rwanda aho areba gahunda n’imikorere ya Minisiteri y’Ubuzima kugirango agire izindi nama atanga zafasha iyi Minisiteri gukora neza biruseho ashingiye kubunararibonye yakuye mu bindi bihugu bitandukanye bigize uyu mugabane w’Afurika.

Sambo yasabye Minisiteri y’Ubuzima gukomeza gahunda yashyizeho cyane cyane bibanda kuri gahunda zikunze kugira akamaro kurusha izindi. Yagize ati :” Muri mucyerekezo cyiza kandi mubikora mu buryo bwihuse”.

Uyu muyobozi wa OMS muri Afurika yavuze ko n’ikindi cyamuzanye mu Rwanda ari ukugirango agire isomo ahakura, kumenya udushya tugezweho mu buvuzi bwo mu Rwanda cyane cyane uburyo Ubuvuzi bwegerejwe abaturage, guterana inkunga mu buvuzi binyuze bwisungane, ndetse n’uburyo bw’imibereho myiza y’abaturage ikintu u Rwanda ruzaho ku mwanya wa mbere.

Sambo kandi yavuzeko u Rwanda ruhagaze neza mu byiciro byose bigize ubuvuzi rukaba intangarugero mu bindi bihugu byumwihariko mu kugabanya impfu z’abana, n’umubare w’abahitanywa na SIDA.

Yagize ati : “U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri aka Karere muri gahunda yo kugabanya umubare w’impfu z’abana, no kuzuza gahunda yo kwihutisha iterambere (MDG) ndetse yavuzeko noneho u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika mu kugabanya umubare w’abicwaga na SIDA. Ikindi kandi Sambo yagarutse kuri gahunda nshya bita Prepex yo gusiramura abagabo, avuga ko iyi gahunda ikeneye ubufatanye bwa hafi kugirango igerwe ho. Yongera ho ati :”Iyi gahunda yaje yo gusiramura abagabo iragenda neza mu Rwanda, igomba rero kuba ingirakamaro mu Karere kose muri rusange kandi ikituraje ishinga ni ukuyigeza kurwego rwo hejuru”.

Somba ariko yasabye ko hashyirwa ingufu no mu kugabanya umubare w’abana bapfa bakiri impinja, ndetse asaba ko hafatwa ingamba zo kugabanya icyorezo cy’imirire mibi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Binagwaho yishimiye ubufatanye buri hagati y’iri shami rya Loni rishinzwe Ubuzima ndetse n’u Rwanda muri rusange, asaba uyu muyobozi wa OMS muri Afurika gushyigikira no gutera ingabo mubitugu imishinga Minisiteri y’Ubuzima iteganya gukorera Abanyarwanda.

Ni muri ubwo buryo kandi Binagwaho yaboneye ho kugaragaza bimwe mubyo iyi Minisiteri imaze kugeraho, cyane ashingiye ku igenzura ryakozwe muri 2010 nk’uko ibarura ryari ryerekanye ibyari bikenewe mu myaka ikurikiye ho. Avugako kandi icyari gishyizwe imbere cyari uguha imbaraga uburyo bw’Ubuvuzi bushingiye ku itangwa rya servisi z’ubuvuzi .

Uyu muyobozi yasuye ibitaro bya Nyamata n’Ikigonderabuzima cya Mayange aho yasobanuriwe uburyo mitiweli itangwa, ndetse n’ingamba zigenderwa ho mu kongera ireme ry’Ubuvuzi mu Rwanda. Yaboneye ho no gusura ingo z’Abajyanama b’Ubuzima, areba n’uburyo aba bajyanama bafasha abaturage.

Sambo agomba kumara iminsi ine arimo gusura ibikorwa by’ubuzima bitandukanye, nyuma kandi azagirana ibiganiro n’abayobozi b’Igihugu batandukanye.
Source: Igihe.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru