Umubare munini w’abashakanye wishimira kubona umwana. Iyo bamubonye bamwakirana ubwuzu n’ibyishimo. Gusa iyo umwana avutse hari byinshi bihinduka mu muryango ndetse binagera ku mubano w’abashakanye. Urubuga enfant.com ruratubwira ko n’ubwo kunguka umwana ari ibyishimo mu muryango ariko hari na bimwe bihinduka ibibazo.
Inshingano ziyongereye ku bashakanye.Amasaha y’umubyeyi w’umugore cyane cyane aragabanuka. Akenshi iyo umwana akiri muto, umugore ni we yitaho cyane ku buryo umugabo aba atakitabwaho nk’ibisanzwe.Rimwe na rimwe umugore ntararana n’umugabo we ahubwo afata ikindi cyumba n’uruhinja mu minsi ya mbere akimara kubyara. Igikorwa cyo gutera akabariro kiba gihagaraye kugeza ku byumweru bitandatu nk’uko abahanga mu by’ubuzima bw’abagore babitangaza, kubera ko umubiri w’umugore wabyaye uba ugifite imvune n’ubumuga by’umubiri ndetse n’ubwonko.Umugabo atangira kugirira ishyari umwana wavutse kuko aba abona atagihabwa umwanya aba yifuza kandi yigeze guhabwa mbere y’ivuka ry’uwo mwana. Kuba umugore ahora ateruye umwana we maze ibyo yakoreraga umugabo we akabiharira umukozi.Kuba umugore atakizi kwiyitaho, asigaye arangwa n’umwanda ku mubiri no mu mwambaro ye. Urugero ; ibyo yagaburiye umwana byasigaye ku myenda yambaye n’indi myanda ashobora kuba yamusize.Kuba mu buriri, umugore yararaga yegeranye n’umugabo we bagapfumbatana none umwana akaba asigaye abarara hagati ku batagira agatanda gato k’uwo mwana cyangwa n’abakagira umugore akarara abyuka buri kanya ajya kumwonsa.Sabrina Bauwens umwe mu bahanga mu buzima bw’abashakanye avuga ko “Gusubira ku murongo k’umugore umaze kubyara bisaba ingufu zihanitse cyane cyane izo mu bwonko. Ntibyoroshye ariko ni byiza kandi birakwiye ko agaruka ku murongo w’umugore mu rugo vuba. Umwana ni ngombwa kandi ni umugisha kumubona, ariko nabwo niba umugore ashaka ko umwana yaba ibyishimo ku muryango wose, umugore yagombye kutibagirwa na rimwe umugabo we ngo amurutishe uwo mwana.”Uyu muhanga akomeza agereranya ukuvuka k’umwana nk’ibisanzwe. Nta muntu ujya witegura gushinga urugo atifuza kandi atishimiye no kuba umubyeyi .Nta mashuri abaho ahugura kandi asobanurira abitegura kuba ababyeyi impinduka bagiye guhura na zo kugira ngo bazitegure.Nta mubyeyi n’umwe uzabona umwana ngo abure kubona impinduka mu mubano we n’uwo bashakanye, ni yo mpamvu ari byiza kandi ari ingenzi cyane ko buri umwe yitondera kandi akitegurana ingamba zifatika ivuka ry’umwana kuko nihatabaho kwitegura, uyu mwana ashobora kuvuka bamwishimiye ariko akaba ikibazo mu mubano w’abashakanye.Ifoto : momlogic.comKAREKEZI Ray Azades / UMUGANGA.com