Mu gihe isi yose yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abatanga amaraso, uba tariki 14 Kamenya buri mwaka, U Rwanda na rwo rwizihije uwo munsi mu karere ka Rubavu Intara y’Uburengerazuba ku munsi w’ejo. Abatuye akarere ka Rubavu bakaba baritabiriye uyu munsi aho Stade UMUGANDA yari yuzuye abaje kwihiza uwo munsi baturutse mu bice biandukanye by’Igihugu.
Uyu munsi Mpuzamahanga w’abatanga amaraso ukaba wizihizwa hagamijwe kwibuka Dr Karl Landsteiner wavumbuye ubwoko bw’amaraso buzwi kugeza ubu ari bwo : A,B,AB na O, akaba yaragize uruhare rukomeye mu buvuzi bwo kongerera amaraso abarwayi bayakeneye. Dr Karl Landsteiner akaba akomoka mu gihugu cya Otrishiya yabonye izuba ku wa 14 Kamena 1868.Umunsi mpuzamahanga w’abatanga amaraso wijihijwe ku nshuro ya 9 ku isi yose ukaba ari ku nshuro ya 8 mu Rwanda kuko ku isi watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2004 mu Rwanda utangira kwizihizwa mu mwaka wa 2005. Mu bikorwa byakozwe n’Ikigo cy’Igighugu cyo Gutanga Amaraso harimo icyumweru cyahariwe kwerekana ibikorwa iki Kigo gikora bijyanye n’itangwa ry’amaraso mu Rwanda ndetse no kuganira n’Itangazamakuru. Nkuko bitangazwa n’Ibiro bishinzwe Itumanaho muri icyo Kigo, ngo muri iki cyumweru hakaba haratanzwe ibiganiro bitandukanye mu Mashami yose agize icyo Kigo : Rwamagana, Tuhengeri, Kigali, Karongi ndetse na Butare. Abatanga amaraso bakaba bariyongereye cyane. Ingero zikaba ari nko mu Ishami rya Ruhengeri aho Irishanmi ryasuwe n’abantu barenga 100 muri bo abatanze amaraso bakaba barenga 80 mu gihe cy’iminsi itatu gusa (Kuva tariki 11 kugeza tariki 13), Naho mu Ishami rya Kigali bakaba barasuwe n’abantu barenga 50 muri bo abagera hafi kuri 40 bakaba baratanaze amaraso harimo n’abakozi ba RBC -Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuizma mu Rwanda - Ikigo cy’Igihugu cyo Gutanga amaraso kibereye Ishami.Ku munsi w’ejo rero mu Karere ka Rubavu, hakaba haranakozwe igikorwa cyo Gutanga amaraso, aho abagera kuri 70 batanze amaraso ubwo icyo gikorwa cyaberaga kuri Stade UMUGANDA. Jules NGENZI / UMUGANGA.com