Sobanukirwa n段ndwara y段mitezi
 
 

Ubusanzwe abenshi si ubwa mbere mwaba mwumvise iri jambo kuko indwara y段mitezi iri mu ndwara zikunda kuvugwa cyane mu gihugu cyacu. Iyi ndwara rero hari ubwo ishobora gukerenswa, igafatwa nkaho idakanganye, bityo nyiri kuyirwara ntayivuze neza. Aha rero niho ishobora guteza ingaruka nyinshi mbi nyinshi.

Ese ubundi imitezi ni iki ?

Urubuga www.mayoclinic.com ruvuga ko Imitezi ari indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ikaba iterwa n誕gakoko bita Neisseria gonorrhoeae. Aka gakoko kakaba kaba mu muntu gusa, nta yindi nyamanswa gashobora gufata.
Iyi ndwara rero ikaba idakunda kugaragaza ibimenyetso ku bagore ku buryo umugore ashobora kubana nayo ntabimenye. Nyamara abagab 5 ku ijana gusa nibo batagararagaza ibimenyetso. Ibi bikaba bituma igira ingaruka nyinshi ku bagore kurusha uko izigira ku bagabo.

Ese umurwayi  w段mitezi agaragaza ibihe bimenyetso? Agerwaho n段zihe ngaruka?

Ku bagore

-    Aka gakoko kangiza imyanya myibarukiro y置mugore, aho kabanza kwangiza mbere na mbere inkondo y置mura, ibi akaba aribyo bituma amashyira asohoka mu gitsina.
-    Kubabara mu kiziba cy段nda
-    Kugira umuriro
-    Kurwara mu muhogo ku bakora imibonanompuzabitsina mu kanwa

Iyo rero itavuwe aka gakoko karakomeza kakajya mu mura mo imbere (tubibutse ko umura ari wo ubamo umwana igihe umugore atwite).

Iyo na none katavuwe aka gakoko karakomeza kakajya mu miyoborantanga kakayangiza cyane. Twavuga ko gaca ibisebe muri iyi miyoborantanga, ibi bisebe rero bikazana inkovu noneho imiyoborantanga igafungana. Iyo rero imiyoborantanga ifunganye, intanga ngabo ndetse n段ntangangore ntibiba bigishoboye guhura, bityo umugore akaba ingumba atyo. Iyi rero akaba ari imwe mu ingaruka zikomeye ziterwa n置bu burwayi nyamara bworoshye cyane kuvura.

Ku bagabo

-    Kuzana amashyira mu gitsina
-    Kubabara igihe umugabo yihagarika
-    Kurwara mu muhogo ku bakora imibonanompuzabitsina yo mu kanwa

Iyi ndwara ku bagabo naho ishobora gutera ubugumba iyo itavuwe neza kuko yangiza imiyoborantanga. Nyamara ku bagabo ntibikunze kubaho cyane kuko iba yagaragaje ibimenyetso bibangamira cyane umugabo (cyane cyane kubabara yihagarika) maze bigatuma yivuza hakiri kare.

Ariko na none iyi ndwara ishobora gutuma umuyoboro w段nkari ufungana, noneho umugabo yajya kwihagarika bikamusaba umwanya munini.

Ni hahandi usanga umuntu ajya muri wese ntavemo. Uku gufungana rero iyo kudakosowe gushobora gutera indwara y段mpyiko. Ntitwakwibagirwa indwara ya Sida ishobora kujyana n段mitezi, kuko iyo umuntu yanduye indwara y段mitezi biba bivuze ko yakoze imibonano mpuzabitsina atikingiye.

Ifoto : guardian.co.uk
MANIRABONA Emmanuel / UMUGANGA.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru