Mu rwego rwo kurimba no gusa neza ndetse no kwiyitaho, abagore n’abakobwa bakunze kogosha ibitsike (sourcils/eyebrows), bagashyiraho imirongo y’amabara bitewe n’ibara buri wese yifuza. Mu kogosha ingohe hifashishwa ibikoresho byogosha cyangwa ibyuma byabugenewe bikoresha ingufu z’amashanyarazi. Ibi rero ngo bishobora kugira ingaruka ku ruhu rw’uwabishyizeho. Urubuga rwa internet www.aufeminin.com rugaragaza ko ubu buryo bwo kogosha ingohe hakoreshejwe imirasire ya « Laser » bushobora gutera ingaruka zirimo kubabuka ku ruhu, kubyimbirwa, kuba uruhu rwakwijima cyangwa rugasesa amabara, ariko ngo izi ngaruka ntizikunze kubaho cyane.
Uru rubuga rukomeza rugaragaza ko ubu buryo iyo budakozwe neza cyangwa n’umuntu ubizi neza, umuntu ashobora gukurizamo ingaruka zo kugira inkovu ahogoshwe, bityo akagira ubusembwa atabyifuzaga aho kongera ubwiza yashakaga. Umuntu kandi ngo ashobora gukurizamo ibibazo by’amaso mu gihe cyose ubu buryo bukozwe hatabayeho kurinda amaso bihagije, cyane cyane mu gihe hakoreshwa ubu buryo bwa « Laser » kuko hari ubwoko bw’imirasire ishobora kwangiza uruhu.Mu rwego rwo kwirinda izo ngaruka zitandukanye ku bakunze kubikora, urwo rubuga ruvuga ko ari byiza kwizera niba umuntu ukoresha ubu buryo abifitiye ubumenyi buhagije ku buryo abikora ntibitere ingaruka k’ubikorerwa.Mu kubikora kandi ngo ugomba kurinda amaso yawe neza, umuntu akwiye guhitamo uburyo bunoze bwo kogosha ingohe akurikije uruhu rwe, ndetse no kwirinda ingaruka zituruka ku kogosha ingohe hakoreshejwe imirasire ya « Laser ». Ikindi kandi ngo ni uko umuntu aramutse abikoze akagira ibibazo bitandukanye yakwihutira kubaza muganga ubihugukiwe kugira ngo amugire inama.Abantu basanzwe bogosha ibitsike kandi bakwiye kumenya ko kubimaraho atari byiza kuko bitangira ibyuya n’indi myanda yamanuka ijya mu maso.Ifoto: lasenegalaise.comKAREKEZI Ray Azades / UMUGANGA.com