Umuti wa SIDA utegerejwe tariki 14/09/2012 ariko impaka n’amakenga biraruta icyizere
 
 

Abaturage babarirwa muri za miliyoni nyinshi bategejere tariki ya 14/09/2012 kuko aribwo hazemezwa burundu niba umuti witwa Truvada ufite ubushobozi bwo kuvura no kurinda icyorezo cya SIDA gihangayikishije isi yose.

Umuti Truvada wamenyekanye mu 2010 ubwo inzobere zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zerekanaga ko Truvada ishobora kurinda abantu kwandura agakoko gatera SIDA uramutse ukoreshwejwe nk’urukingo.

Icyo gihe hari hashize imyaka itatu Truvada ikoreshwa mu igeragezwa, ubwo abantu benshi bakora imibonano mpuzabitsina kenshi bawugeragerezwagaho bikaza kugaragara ko ugabanya ubwandu ku gipimo cya 42% mu bagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo, naho ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina hagati y’abafite ibitsina bitandukanye, abagabo n’abagore, ubwandu bwagabanutseho 75%.

Aba bakoreweho ubushakashatsi babaga barimo umwe muzima ukorana imibonano n’undi wamaze kwandura SIDA.

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (Associated Press) biravuga ko muri Gicurasi 2012 impuguke zemeje ko abantu batarandura bashobora kujya banywa uwo muti buri munsi, bakaba babasha gukora imibonano batikanga kwandura.

Benshi mu baganga n’amashyirahamwe y’abanduye agakoko gatera SIDA ariko babyamaganiye kure, bavuga ko bishobora gutuma abantu bishora mu mibonano idakingiye, bituma inzego z’ubuvuzi muri Amerika zisaba ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse buzamara impaka zose kuwa 14 Nzeli uyu mwaka.

Ababikurikiranira hafi baravuga ko hari amahirwe menshi ko uwo muti wazemezwa nk’urinda ukanavura icyorezo cya SIDA.
Uyu muti wakozwe mu mwaka wa 2004 n’ikigo cy’ubushakashatsi cyitwa Gilead Sciences Inc kiba i California muri Amerika, kiwukora kivanze ubushobozi bw’imiti ibiri yitwa Emtriva na Viread isanzwe ikoreshwa mu kugabanya ubukana bw’abamaze kwandura SIDA.
Bamwe mu baganga muri Amerika batangiye kujya bandikira abagana Truvada nk’umuti warinda abantu kwandura SIDA, ariko impaka n’amakenga kuri uwo muti bikomeje kwiyongera n’ubwo icyizere cy’abawukoze ndetse n’abarwayi bumva babona umuti ubavanayo nacyo ari cyinshi.

Abarwayi benshi bavuga ko hakwiye kurebwa neza iby’uwo muti ngo hato utazavaho utera benshi kwirara no kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ngo ngaho umuti warabonetse.

Bamwe ndetse mu banduye SIDA barasaba bakomeje ko uwo muti wakwamaganwa kandi ukavanwa ku isoko mu maguru mashya kuko batifuza ko hagira abandi bantu bandura babitewe no kwiringira uwo muti utaremezwa 100% ko urinda ukanavura.
Kugeza ubu uburyo bwizewe bwo kwirinda ku isi yose ku bakora imibonano mpuzabitsina ni agakingirizo kazima kandi gakoreshejwe neza.

Source : Kigalitoday

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina: Dr Eric
Ubutumwa:
bavandimwe uwo muti uracyagibwaho ibibazo kandi ndibwira ko ahubwo mukwiriye kwirinda kandi mukabwizanya ukuri kububatse kugira ngo mwe kwanduzanya.
abaturabaka namwe murasabwa kwirinda kandi mukifata cyane uwu byanze akibuka agakingirizo.
ariko nabwira ko nta muti wa sida uriho kandi uteze kuboneka
nawe thadee huhirwa umenye ko nta mut wayo uriho kandi wiha cyane icyizere kur ubwo bushakashatsi
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 22 / 06 / 2012, 09:00
Izina: HUHIRWA Thadee
Ubutumwa:
Uwo muti uboneka he gute? mundangire ndawukeneye!
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 21 / 06 / 2012, 00:05
Izina: bukekabiri
Ubutumwa:
najye natangiye kuwukoresha 2010 ariko ubumeze neza
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 19 / 06 / 2012, 08:20
Izina: nsekanabo
Ubutumwa:
ndahanyakowomuti ugabanya ubukanabwa sida kuko natangiye kuwukoresha 2008 kugezubu ntakibazo nfite
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 16 / 06 / 2012, 07:36