Sobanukirwa n’ indwara ya Tetanosi ikunze gufata ahari igisebe handuye
 
 

Abantu basaga 500.000 ku isi bapfa bazize indwara ya Tetanosi buri mwaka, iyi ndwara ikomeye cyane ikaba iterwa n’agakoko kitwa “Clostridium tetani” cyangwa se “Bacillus tetani, Plectridium tetani”, aka gakoko kakaba gakunda kwinjirira cyane ahantu hari udusebe kakagenda kabyara utundi duto tugenda dukwira ahantu henshi ku buryo tunagera hafi mu gice cyo hagati cy’ubwonko.

Gusa urukingo rw’iyi ndwara rumaze hafi imyaka 50 rukoreshwa rukaba ari n’itegeko kuruhesha umwana.

Iyi ndwara ikaba ikunda kwibasira cyane abantu bo mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere akenshi bikaba biterwa n’uko ababyeyi batitabira gukingiza abana inkingo zose uko bikwiye.

Abantu bose rero bafite ibisebe bishobora guhura n’itaka ku buryo bworoshye baba bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara, muri iyi minsi yibasiye cyane ibihugu bigera kuri 20 byo ku mugabane w’Afurika ndetse na Aziya mu gihe mu bihugu byateye imbere iyi ndwara igaragara gake cyane akenshi ikibasira abantu bakuze uretse ko n’inyamaswa zishobora kurwara iyi ndwara.

Iyi ndwara ikunda kugaragara ahantu isuku y’ibanze iba ikiri nke mu bahatuye cyane cyane mu nce z’ibyaro.

Agakoko gatera iyi ndwara gashobora kumara imyaka n’imyaka hanze kuko gashobora no kwihanganira cyane ubushyuhe bwinshi, kandi kakaba kanakunda kunanirwa n’imiti ikica.

Aka gakoko rero gakunda kuba mu gitaka, mu mukungugu, ibyuma byatoye ingese,mu mwanda w’inyamaswa ndetse no hagati ya 10 na 25% by’umwanda w’abantu.

Iyi ndwara rero mu gihe ititondewe ishobora gutera ububabare ndetse n’urupfu kuwayirwaye; Leta y’u Rwanda rero mu rwego rwo gukumira indwara nk’izi ikaba yarashyizeho gahunda yo gukingira abana bakivuka zimwe mu ndwara harimo n’iyi ya tetanusi, banagenda kandi bazikingirwa uko amezi agenda ashira.

Ifoto: bioweb.uwlax.edu
KAREKEZI Ray Azades / UMUGANGA.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru