Tumenye imvune z’amagufwa (Bone fracture)
 
 

Mu rwego rwo kumenyesha bamwe mu batari bazi ubwoko bw’imvune z’amagufa, tugiye kubagezaho amwe mu moko y’imvune z’amagufa, uko buvurwa, igihe zimara ngo zikire n’ibindi umuntu yakwibaza.

Zimwe mu mvune z’amagufa

Kuvunika kw’igufa bivugwa igihe hari ugucikamo kwaryo, bishobora guterwa n’impanuka, amagufwa ashaje (osteoporosis), kanseri y’amagufwa cyangwa n’izindi mpamvu tuzasesengura.

Imvune zifata amagufa zishyirwa mu byiciro hakurikijwe impamvu zabiteye,ubuhanga bw’amagufwa, imiterere yazo cyangwa aho ziherereye,…

Imvune z’amagufwa hakurikijwe impamvu zabiteye

1.    Izatewe n’impanuka, ingero nk’imvune z’amagufwa nyuma yo kugwa, impanuka zo mu mihanda, kurwana…
2.    Izatewe n’indwara runaka: ni imvune zifata amagufa yatangiye kunegekara kubera indwara runaka, urugero nka kanseri yakwiriye no mu magufa

Dukurikije ubuhanga bwigisha amagufa

Ho batanga ibyiciro byinshi:
•    Imvune y’igufwa rigifungiyemo imbere mu mubiri
•    Imvune y’igufa ryasohotse hanze y’umubiri imbere mu mubiri.
Imvune yiri gufwa ryasohotse (open bone fracture)/ photo Internet
•    Igufa ryacitse ryose
•    Igufa ritacitse ryose

Ukurikije aho zifata

•    Amagufwa y’Umutwe no mu maso
•    Umugongo
•    Imbavu
•    Agatuza
•    Amaboko
•    Urukenyerero
•    Amagufwa y’amaguru
•    N’izindi nyinshi cyane

Itabi n’amagufwa

Abanywi b’itabi muri rusange bagira amagufwa adakomeye nk’abatarinywa (Lower bone density). Ikindi kandi itabi rituma imvune itinda gukira.

Mu nkuru zacu tuzarebera hamwe buri bwoko bwa buri mvune, tunarebe uburyo kwa muganga bakoresha bazivura dore ko bugiye butandukanye. Source: umuseke.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina: nitwa jacqueline ndabaza
Ubutumwa:
birashoboka ko umuntu avunika bakamushyiramwo tige ntacumbagire/imara igihe kingana gute mumubiri w,umuntu kandi ni izihe ngaruka itera
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 09 / 10 / 2012, 05:50