Kuruhuka umwanya wicaye ngo byaba bifasha umuntu kuramba
 
 

Mu bushakashatsi bwakozwe na British Medical Journal (BMJ) bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 10/7/2012, bwagaragaje ko kwicara nibura amasaha atatu ku munsi byongera imyaka ibiri kuyo wari kuzamara.

Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2005/2006 no muri 2009/2010, bwagaragaje ko kwicara amasaha abiri ureba Television byongera umwaka umwe n’ibice 38 mu buzima ku bafite imyaka hejuru ya18 y’amavuko.

Abakoze ubu bushakashatsi berekana ibi biterwa n’uburyo cyangwa amasaha umuntu yicara.Hari ayo urenza bikaba bibi kurushaho bikaba byakuviramo no gupfa, urugero :

-    Kwicara guhera ku masaha atatu, kugeza kuri atandatu no hejuru y’atandatu.
-    Kureba tereviziyo guhera ku masaha abiri, kugeza kuri ane no hejuru y’ane.

Nkuko bisobanurwa na Dr Peter Katzmarzyk, ngo basanze kwicara umwanya munini bitera uburwayi burimo diyabete, umutima, byica abantu benshi muri rusange bitewe n’uko iyo umuntu yicaye umubiri ntuba ukora, bigatuma amasukari n’ibinure byo mu mubiri byiyongera kandi ntibisohoke.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, Australie na Ecosse bwrekanye ko abantu bari hejuru ya 20% bapfa kubera kwicara umwanya uri hejuru y’amasaha atandatu, muri bo abagore bapfa bangana na 34% naho abagabo ni 17%.
Nyuma y’ubwo bushakashatsi bwakozwe na Dr Peter n’abandi, ngo ni byiza ko ku bantu bakuze ari ngombwa gukora imyitozo ngororamubiri nibuze iminota 150 mu cyumweru.

Source:Umuryango.com
Ifoto : 123rf.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru