Abana babana n’imbwa zo mu rugo bagira ibyago bicye mu kwandura indwara z’amatwi n’iz’ubuhumekero
 
 

Ubushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika bukaba bwarashyizwe ahagaragara muri uyu mwaka wa 2012 bwagaragaje ko abana bakunda gukina n’imbwa zo mu rugo cyane badakunda gufatwa n’indwara zo mu gutwi n’iz’ubuhumekero ugereranyije n’abatagira ububasha bwo kutazibona.

Nk’uko bitangazwa n’igitangazamakuru AFP aba bashakashatsi ntibagaragaje impamvu zifatika ariko batangaje ko kugirana umubano n’imbwa bishobora kongerera umwana ububasha bw’abasirikare b’umubiri ibi bikaba biba igihe umwana agumanye na yo igihe kingana n’igice cy’umunsi.

Ubu bushakashatsi ntibwakorewe ku mbwa gusa kuko n’injangwe na zo zishobora kugira aka kamaro ariko zo ntiziba zageza ah’imbwa. Ibyaje kugaragara ni uko mu bana bagera kuri 379 bo mu gihugu cya Finlande bakoreweho ubu bushakashatsi bari bafite munsi y’umwaka, 30% muri bo babana n’aya matungo babaga bagaragaza ibimenyetso by’ubushobozi bw’imibiri yabo mu kurwanya inkorora, ibicurane, gufungana kw’amazuru hamwe n’umuriro (fièvre).

Na none kandi abarenga kimwe cya kabiri muri bo babaga bafite amahirwe yo kutarwara indwara zifata amatwi. Ubu bwirinzi ngo bwaba buba bwiza cyane igihe umwana abanye n’imbwa mu nzu amasaha atandatu ku munsi kuko bitandukanye n’ababana na zo ariko bari hanze.

Ariko kandi n’ubwo ubu bushakashatsi bubigaragaza ku ruhande rumwe ariko mu nkuru zacu z’ubushize hari ibintu byagiye bigarukwaho kuba byagira ingaruka ku buzima bw’umuntu harimo no gukinisha amatungo yo mu rugo !

Ibi bikaba bivuze ko buri gihe umuntu atakwiringira ko kuba umwana we abana n’itungo ryo mu rugo bivuze ko yikingira kandi ko arimo yongera ububasha bw’abasirikare be b’umubiri.

Na none kandi mu gihe ibishobora kwanduza umwana ari byinshi nk’igihe ababyeyi b’umwana barwara Asthma, banywa itabi…, bishobora gutuma aya matungo yongera ibyago byo kuba umwana yakwandura kurusha uko yakwikingira.

Iki nicyo gituma ubushakashatsi bwa kozwe mbere bwari buvuguruza ubu bushya mu gihe ubundi bwo bwavugaga  ko kubana n’inyamaswa bishobora no kurinda indwara zifata igifu bikanafasha kuba umwana ashobora kuba atagira ingaruka zituruka ku kunywa imiti ya Antibiotiques.

Ifoto : posts.fanbox.com
Jean Claude NTAWITONDA / UMUGANGA.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru