Rwanda: Ikigo cya mbere muri Afurika mu gusuzuma igituntu cy’Igikatu no kukivura
 
 

Ikigo ntangarugero mu kuvura indwara y’igituntu cy’igikatu cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere i Kigali. Iki kigo cya mbere ku mugabane w’Afrika kizafasha mu kongerera ubumenyi mu kuvura indwara y’igituntu cy’igikatu mu nzego zitandukanye z’ubuzima mu bihugu by’Afrika by’umwihariko ibyo muri Afrika y’iburasirazuba n’ibyo muri Afrika yo hagati.

Mu izina rya ministre w’ubuzima, iki kigo cyatangijwe ku mugaragaro na Dr Joseph Nibarere Ardent, umukozi muri minisiteri y’ubuzima.  U Rwanda rwatoranyijwe mu bindi bihugu gushyirwamo iki kigo mu 2009, hashingiwe ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu kuvura indwara y’igituntu gisanzwe ndetse n’igituntu cy’igikatu. Dr  Habimana Mucyo Yves, ushinzwe  indwara y’igituntu cy’igikatu mu kigo cy’ubuzima RBC, avuga ko kuva mu 2005, u Rwanda rufite ubushobozi bwo gusuzuma igituntu cy’igikatu no ku kivura.

Mu Rwanda  buri mwaka haboneka abantu ibihumbi 7 barwaye igituntu  gisanzwe  n’abarwayi b’ indwara y’igituntu cy’igikatu 80. Kuva mu 2005, habonetse abarwayi b’igituntu cy’igikatu 500, muri bo 88 % baravuwe barakira. Indwara y’igituntu  ni ikibazo gihangayikisha inzego z’ubuzima cyane ko ari indwara yandurira mu mwuka, uyirwaye igihe atavuwe kandi ngo avurwe kare, neza ashobora kwanduza abandi benshi. Kuvura indwara y’igituntu cy’igikatu birahenda, umurwayi avurwa mu gihe cy’imyaka ibiri, bikagira ingaruka ku ku muryango we  n’igihugu muri rusange ku rwego rw’ubukungu.

Ni nayo mpamvu,  Ikigo cy’abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga,USAID  cyiyemeje gufasha iki kigo ntangarugero muri Afrika mu kuvura indwara y’igituntu . Iki kigo gikorana n’ishami rishinzwe igituntu, ishami rya labolatoire y’igihugu ndetse n’ishuri rikuru ry’ubuzima. Mu kugitangiza ku mugaragaro hanatangijwe amahugurwa y’iminsi itanu ku gituntu cy’igikatu ahuje abantu 30 baturutse mu bihugu by’Afrika. Orinfor

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru