Kwikatisha, kwikebesha cyangwa kwisiramuza ku bahungu n'ubwo hari ibihugu bimwe na bimwe bitewe n'imico gakondo yabyo bibikora no ku bakobwa, ni uburyo bwo gukeba agace k'agahu (prepuce) kagaragara ku mutwe w'igitsina gabo (imboro) bakakavanaho. Kuri bamwe bumva ko bifite akamaro bakanabikangurira abana babo cyangwa abavandimwe ariko hakaba hari n'abandi usanga batabikozwa batari bumva neza akamaro kabyo.
Ikinyamakuru Le Figaro kivuga ko gusiramurwa ku bahungu bibazanira amahirwe yo kutandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku buryo bworoshye harimo na SIDA, ariko ntibivuga ko bagomba gukora batabanje kwikingira kuko bitari ijana ku ijana!Ibindi byiza byo kwisiramuza- bigabanya ibyago byo kurwara indwara zifata urwugano rw'inkari- bigabanya indwara zifata umutwe w'igitsina gabo n'agahu kawutwikira- bigabanya ibyago byo kwandura kanseri y'igitsina gabo n'umura ku gitsina gore- bituma kugirira isuku igitsina gabo byoroha- bigabanya ko umutwe w'igitsina gabo wafungwa n'agahu kawutwikiragusa ni ngombwa kwisiramuza ahantu habigenewe kuko bishobora gutera ingorane mu gihe byakozwe nabi. Aha tutabwira abantu bajya kwisiramuza mu buryo bwa magendu. Aha rero hashobora kuvuka ingorane zitandukanye nko kuva maraso menshi, kugira uburibwe, kunyara ukababara,... Gusa nanone ibi ntawe byagombye kubera imbogamizi yo kwikebesha kuko kwa muganga hose barasiramura kandi no mu gihe wabikoresheje ukagira zimwe mu ngorane twavuze haruguru ni ngombwa kwihutira kujya kwa muganga bakakuvura.Ifoto : wholesome-mama.blogspot.comMANIRABOANA Emmanuel / UMUGANGA.com