Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Kanama nibwo umugore uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 30 na 35 witwa Nyiraminani Christine yishwe n’umuntu utaramenyekana. Ibi byabereye mu murenge wa Rwezamenyo mu Mudugudu w’Intwari ahitwa Matimba. Iby’uru rupfu byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Kanama bivuzwe n’umwana we w’imyaka 7.
Amakuru y’abantu benshi bari baturanye na we bemeza ko yari atunzwe no gucuruza umubiri we. Ibi byahuruje inzego za Leta kuva mu Mudugudu kugera mu Karere, ndetse n’inzego z’umutekano nk’igipolisibari bahari. Iperereza ryahise ritangira gukorwa.Nyakwigendera Nyiraminani Christine uzwi ku kabyiniro ka Matoroshi biravugwa ko yaba yakomokaga i Nyanza akaba yasize akana k’agahungu kitwa Cyusa banakundaga kumwitirira. Harakekwa ko yaba yishwe n’umugabo amuziza ko yamwambuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50,000. Ibi ngo byari byanditse ku gapapuro umwicanyi yasize.Igiteye iyobera mu rupfu rwa Nyiraminani ni uburyo aho aba ari mu gipangu gifite imiryango irenga 8 ariko hakaba nta muntu wabashije kumenya iby’urupfu rw’umuturanyi wabo kuko bavuga ko ntawumvise atabaza niba yishwe abanje gukubitwa.Umuyobozi w’Umurenge wa Rwezamenyo wabereyemo aya mahano, Semitali Alexis avuga ko nta muntu wari ukwiye kwica azizwa ko ari indaya, nubwo uyu mwuga utemewe mu gihugu.Semitali ati “Uburaya si umwuga ni ingeso, ariko nta muntu ukwiye kwicwa kuko ari indaya”. Mu gihe agace ka Matimba n’i Nyamirambo muri rusange hakunze kuvugwa ibikorwa nk’ibi by’uburaya, umuyobozi wa Rwezamenyo avuga ko hari ingamba zafashwe zo kubigabanya habayemo uruhare rw’abaturage.Semitali yongeyeho ati “Matimba ntikiri Matimba ya kera! Ubu nta bantu bakiza gutega (abagabo). Tubakangurira kuva mu buraya kandi hari uburyo bwashyizweho bafashwamo, si benshi bagikora uyu mwuga hano”.Umwe mu bashinzwe umutekano mu karere yabisobanuriye abari bahuruye kureba ibyabaye mu rugo nyakwigendera yabagamo ko uburaya ari umurimo ugayitse udahesha agaciro Umunyarwanda.Uyu murimo ngo ushobora gukururira abawukora ibyago nk’ibi byo kwicwa, dore ko ngo n’indaya zijya zikora ibikorwa by’urugomo nko kwambura umugabo (umukiliya) ibyo afite mu mufuka yavuga agakubitwa.Nyiraminani abaye uwa gatandatu bivugwako akora buraya wishwe mu buryo nk’ubu mu gihe kitari kinini nk’uko byagiye bigarukwaho n’abashinzwe umutekano, nubwo batatangaje igihe nyacyo aba bishwemo.Mu kwezi gushize mu murenge wa Kimisagara uturanye na Rwezamenyo naho hiswe undi mugore byavuzwe ko yakoraga umwuga w’uburaya, muri kuriya kwezi kandi hishwe undi mugore mu Gasyata bivugwa ko nawe yishwe n’uwari waje guhahira iwe.HATANGIMANA Ange Eric / UMUGANGA.com