Burya ni ingenzi cyane ko umurwayi wa Diyabete yita ku mirire ye
 
 

Indwara ya Diyabete ni indwara imaze gufata intera ndende mu gihugu cyacu, ndetse no ku isi muri rusange. Umuntu ufite iyi ndwara akaba asabwa kwihutira kujya kwa muganga igihe hari ibimenyetso byayo yibonaho.

Indwara ya Diyabete iterwa n段sukari nyinshi mu mubiri, nta mwana uyivukana cyangwa ngo ayiterwe na nyina.
Ntiyandura ahubwo umuntu ayirwara nk置ko arwara izindi ndwara. Rimwe na rimwe abayirwaye, ugasanga mu mu muryango wabo hari abandi bagiye barwara iyo ndwara.

Ni indwara ifata abantu bose itarobanuye kandi kugeza ubu nta muti wayo uraboneka, nta n置rukingo.
Indwara ya Diyabete irangwa n段bimenyetso bikurikira : Kugira inyota cyane, kwihagarika buri kanya no gucika intege.
Nk置ko twabitangarijwe na Mukakayumba Anasitasie, umukozi ushinzwe ubujyanama ku birebana n段mirire mu ishyirahamwe ry誕barwayi ba Diyabete rikorera mu Karere ka Gasabo, yatubwiye ko bimwe mu bintu umurwayi wa Diyabete akwiye kwitaho ari imirire ye, kuko mu byo kurya n段byo kunywa, ari ho usanga bimwe mu bitera iyo ndwara cyangwa bigatuma isukari izamuka.
Muri iri Shyirahamwe, buri murwayi ku giti cye, abwirwa ibyo akwiye kurya n段byo adakwiye kunywa hakurikijwe ubuzima bwe bwa buri munsi.

Imirire y置murwayi wa Diyabete igomba kuba ibonekamo ibyubaka umubiri n段bitera imbaraga.
Harebwa kandi ibiribwa biboneka n段bitahaboneka mu gace uwo murwayi atuyemo.
Uyu mukozi ushinzwe ubujyanama yadutangarije ko hari n段bindi byitabwaho mu gutanga inama :

1.    Kureba ubushobozi bw置murwayi niba bumwemerera kubona ibyo akwiye gufata,
2.    Kumwandikira.   Kwita ku byo akunda n段byo yanga,
3.     Kwita ku muco ndetse n段myizerere ye (idini),
4.     Kureba ibyo kurya ashobora kuzakoresha igihe kirekire,
5.     Kwita ku zindi ndwara ashobora kuba arwaye ziyongera ku yo arwaye,

Twibutse ko Diyabete ikunze kugendana n置mubyibuho ukabije, umuvuduko w誕maraso, igifu n段zindi.
Abana ndetse n誕bageze mu za bukuru, abagore batwite n誕bonsa, imirire yabo bayitandukanya n段yo baha abandi barwayi.

Ifoto: rashidfaridi.wordpress.com
KAREKEZI Ray Azades / UMUGANGA.com


Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru